Urukiko rwakatiye Emmanuel wahamijwe icyaha cyo gusambanya abana b’abahungu 17.

6,829
Image result for Urukiko rwa gasabo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cya burundu Emmanuel Muvandimwe w’imyaka 19 y’amavuko wahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana 17 b’abahungu mu bihe bitandukanye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda rigaragaza ko uwo mwanzuro wafashwe tariki ya 16 Gashyantare 2021.

Muvandimwe yatahuwe ndetse atabwa muri yombi nyuma y’aho ababyeyi bo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, batahuye mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, ko uwo musore yasambanyije abana babo  b’abahungu.

Abana basambanyijwe bose bari mu kigero cy’imyaka irindwi na 14, bakaba barasambanyijwe mu gihe cy’amezi abiri gusa guhera muri Kanama kugeza mu Kwakira 2020.

Itangazo ry’Ubushinjacyaha Bukuru bwa repubulika riragira riti: “Tariki ya 16 Gashyantare 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rw’aho ubushinjacyaha burega Emmanuel Muvandimwe gufata abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 7 na 14 mu bihe bitandukanye. Urukiko rwamukatiye gufungwa burundu.”

Ku wa 19 Ukwakira 2020 ni bwo icyaha cyamenyekanye nyuma y’aho bigaragariye ko Muvandimwe yoshyoshyaga abana bato abahereza ibikinisho kuggira ngo bamwemerere ko abasambanya.

Urukiko rwanzuye kumukatira burundu rugendeye ku ngingo ya 4 y’Itegeko Nomero 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura Itegeko Nomero 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Urukiko rwategetse ubushinjacyaha gutanga ibindi bimenyetso birimo n’ibisubizo byo kwa muganga bigaragaza ubuzima bwo mu mutwe bwa Muvandimwe ndetse n’ubw’abana yasambanyije by’umwihariko harebwa niba nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba yarabanduje abasambanya.

Leta y’u Rwanda ikomeje kwamagana ibyaha byo gusambanya abana, inashishikariza ababyeyi kubamaso no gukurikirana abana babo  kuko kuri ubu byagaragaye ko abana basambanywa batakiri ab’abakobwa gusa.

Nyuma y’inkuru ya Muvandimwe, tariki ya 8 Gashyantare ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 43 witwa Alfred Nzishimanumve wo mu Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana, ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu barenga 20 mu gihe kitageze no ku mwaka umwe.

Mu bo akurikiranyweho gusambanya harimo n’abafite imyaka itatu y’amavuko.

Comments are closed.