Urukiko rwanzuye ko Prince Kid aburana afunzwe

7,996

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Bwana Prince Kid azakomeza gufungwa

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022 ,nibwo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid Umuyobozi mukuru w’ikigo Rwanda Inspiration BackUp cyahoze gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, yasomewe imyanzuro y’ubujurire n’urukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa rikomeje.

Muri iri somwa ry’ubujurire Prince Kid ntiyigeze agera mu rukiko ,yahagarariwe n’umwunganira mu mategeko Me Nyembo.

Ku ya 13 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid yaburanye bwa mbere ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku bw’ibyaha bitatu yaregwaga ari byo; Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyo gihe, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Dieudonne, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, byatumye atanga ubujurire bwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari narwo rwasomye urubanza rw’ubujurire uyu munsi.

Uyu munsi, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ntirwanyuranyije n’uko urukiko rw’ibanze rwari rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho ibyaha by’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku bw’ibyo, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ubujurire bwa Ishimwe Dieudonne ’Prince Kid’ nta shingiro bufite, bityo agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, akazaburana urubanza mu mizi afunzwe.
Menya impamvu zatumye Ishimwe ajururirira icyemezo cyamufunze by’agateganyo

1.Urukiko rwemeje ko habayeho ishimishamubiri ku mukobwa (si ngombwa kuvuga amazina ye) rushingiye ku kuba yaravuze ko bamwijeje ko bazamwishyurira amashuri amaze kumushakira umwanya.

Ruvuga ko uyu mukobwa yananiwe kugaragaza icyari gutuma amushinja kandi ntacyo bapfa, ngo Urukiko rwirengagije ko ISHIMWE atari we wagombaga kugaragaza ko yakoze icyaha kuko izo nshingano ari iz’Ubushinjacyaha, zo kugaragaza mu buryo budasubirwaho ko Ishimwe Dieudonne yakozemo icyaha.
2.Urukiko rwemeje ko “Happiness” ari ishimishamubiri, nk’igisobanuro rugenekereje, Abanyamategeko ba Prince Kid bavuga ko mu manza nshinjabyaha nta kugenekereza kubaho.

3.Urukiko rwemeje ko inyandiko zakozwe n’abazishyizeho umukono zishinjura Ishimwe Dieudonne ziteshwa agaciro kuko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ziri gukorwaho iperereza, aba bajurira bavuga ko urukiko rwirengagiza ko iyo nyandiko yashyizweho umukono na Noteri iba kamarampaka, rwemeza ko Divine Muheto wabaye Miss 2022 yakorewe Ishimishamubiri.

4.Urukiko rwemeje ko habayeho guhoza ku nkeke kuri Muheto Divine rugendeye kuri Message.

5.Kuba urukiko rwaremeje ko kuba Ishimwe Dieudonne yarahamagaye Muheto Divine mu masaha akuze ari ibishimangira ubutumwa bugufi Muheto yandikiwe na Ishimwe Dieudonne.

6.Abavuga ko Urukiko rwirengagije ingwate y’umutungo utimukanwa n’uwimukanwa byatanzwe na Ishimwe Dieudonne kugira ngo arekurwe by’agateganyo akurikiranwe ari hanze, kandi ibyakozwe byose biri mu buryo Umushingamategeko yabiteganyije.
Izi ngingo zose z’ubujurire ni zo zizasobanurwa neza igihe Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid azaba atangiye kuburana ubujurire bwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 26 Mata, 2022 icyo gihe rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

(Src:Umuryango)

Comments are closed.