USA: Abanyarwanda basezeye kuri Amb. Valentine Rugwabiza bamuha impano

3,400
Kwibuka30
USA: Abanyarwanda basezeye kuri Amb. Valentine Rugwabiza bamuha impano

Umuryango mugari w’Abanyarwanda baba i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) wasezeye kuri Amb. Valentine Rugwabiza wasimbuwe ku nshingano zo guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), bamushyikiriza impano zitandukanye.

Uyu muryango wamushimiye ubikuye ku mutima uburyo yawufashije kwisanga muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye. Amb.Rugwabiza yasimbuwe na Amb. Claver Gatete wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu Rwanda.

Amakuru agezweho ni uko Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres, kugira Amb. Valentine Rugwabiza Umudipolomate umuhagarariye Repubulika ya Santarafurika, usimbura Mankeur Ndiaye wo muri Senegal wari umaze imyaka igera kuri itatu kuri izo nshingano.

Biteganyijwe ko Amb. Rugwabiza azagera i Bangui mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2022, ndetse igihe cya Ndiaye cyo kuba yavuye muri CAR gishobora kuziyongeraho ibyumweru bike mu gihe azaba agitegereje ko umusimbura  afata inshingano.

Ndiaye yari ari kuri izo nshingano guhera mu mwaka wa 2019 ariko ngo ntiyashatse gukomeza kuguma muri izo nshingano mu cyiciro gishya cy’Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni (MINUSCA) cyatangiye mu mpera za Mutarama 2022.

Biteganyijwe ko taliki ya 22 Gashyantare uyu mugabo azerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gutanga Raporo y’Ubunyamabanga Bukuru kuri Santarafurika.

Valentine Rugwabiza uherutse gusimburwa ku mwanya w’Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo guhagararira Umunyamabanga Mukuru mu Butumwa bwa MINUSCA na Jean Pierre-Lacroix ukuriye ishami ry’ibikorwa by’amahoro mu Bunyanabanga Bukuru bw’uwo Muryango.

Kwibuka30

Kugeza ubu bivugwa ko u Bushinwa ari bwo butaremeza kandidatire ya Amb. Rugwabiza mu bihugu bitanu bivuga rikijyana muri Loni.

Izi mpinduka zitezwe mu gihe, Perezida wa Santarafurika Faustin A. Touadéra yakomeje gusaba Loni ko Mankeur asimburwa, dore ko binavugwa ko abo bagabo bombi batumvikana ku mikoranire.

Taliki 01 Ugushyingo 2021 abarinda Perezida Touadéra, barashe ku basirikari b’Abanyamisiri bari mu butumwa bwa Loni muri Santarafurika, umwuka mubi urushaho kwiyongera.

Uyu mukandida naramuka yemejwe burundu bizatuma u Rwanda rurushaho kuyobora Ubutumwa bwa MINUSCA, cyane ko guhera muri kamena umwaka ushize polisi iri muri ubwo butumwa iyoborwa na CP Christophe Bizimungu na we wahawe izo nshingano asimbuye Umufaransa Pascal Champion.

Ni mu gihe kandi guhuza ibikorwa by’ubutabazi biyoborwa n’Umunyarwanda Vedaste Kalima guhera muri Mutarama 2021.

Guhera mu 2014, u Rwanda rwohereza abasirikare, abapolisi n’abasivili  muri MINUSCA aho kuri ubu ari na cyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, hagakurikiraho Pakistan na Bangladesh.

Imibare ya vuba igaragaza ko mu Gushyingo 2021, u Rwanda rwohereje 1,660 n’abaplisi 459 ndetse mu byumweru birke biri imbere hitezwe abandi basirikare bashya 250.

Abasirikare n’Abapolisi baturuka mu Rwanda ni na bo barinda Umukuru w’igihugu, Abagize Guverinoma n’abandi banyacyubahiro muri Santarafurika.

(Src: Imvahonshya)

Comments are closed.