Abarezi n’ababyeyi basabwe gukomera ku rurimi rw’Ikinyarwanda

6,967
Ababyeyi n’abarezi basabwe kwirinda ko abana batandukana n’Ikinyarwanda

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza  Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki Edouard yasabye ababyeyi n’abarezi gukomera ku Kinyarwanda  bakirinda ko abana b’Abanyarwanda batandukana na cyo.

Yabibasabye mu muhango wo kwizihiza uyu munsi, ku rwego rw’Igihugu ukaba  wabereye mu Ishuri ry’Abakobwa rya FAWE-Gisozi, mu Mujyi wa Kigali.

Hon Bamporiki yagize ati: “Iyo tuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, turuvuga nk’ururimi ruduhuza ariko ruhatse intekerezo zidutunze. Ubuhanga bwose bushingira ku ntekerezo kandi intekerezo zose zishingira ku ndimi kavukire. Barezi, babyeyi mureke dukomere ku rurimi gakondo, ururimi kavukire. Izindi tuzige tuzimenye ariko tumenye ko umwana w’Umunyarwanda adatandukana na rwo”.

Yakomeje asobanura ko hari intekerezo z’u Rwanda bigoye gusobanura  mu zindi ndimi, bityo ko kutigisha abana Ikinyarwanda bihwanye no kubatandukanya na zo.

Ubundi butumwa yatanze bujyanye n’uyu munsi, bugira buti: “Umunsi Mpuzamahanga w’Uririmi Kavukire. Duhugurane, aho akana kavukiye gatamikwe ibere, u Rwanda n’Urunyarwanda. Turaba duhaye u Rwanda umuganda. Abatoza n’abarezi bakomerezeho. Ejo tugire umwenegihugu wemye nka cyo. Duhahe indimi z’amahanga zisasiwe urwacu. Rweme”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki Edouard yashimye  abanyeshuri bagaragaje ubuhanga mu kwizihiza uyu munsi binyuze  mu busizi ndetse no mu ndirimbo bihamagarira abandi gukunda no gusigasira Ikinyarwanda.

Uyu munsi wanaranzwe no gushimira abantu batandukanye bateza imbere Ikinyarwanda binyuze mu marushanwa cyangwa ibikorwa byabo harimo abarimu, Abanyarwanda baba mu mahanga bigisha uru rurimi n’umuco nyarwanda, abanyeshuri batsinze amarushwa n’abandi.

Inteko y’Umuco igaragaza ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire  bigamije kurushaho kubungabunga no guteza imbere Ikinyarwanda nk’umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda. 

Insanganyamatsiko ku rwego rw’Igihugu iragira iti: “Tubungabunge Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda”.

Comments are closed.