Uwari umugore wa Jose Chameleone rurageretse n’uwari nyirabukwe

1,347

Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone yabwije inani narimwe uwari nyirabukwe wamusabaga guceceka amabanga y’urugo.

Guterana amagambo hagati ya Daniella Atim na Prossy Mayanj wari nyirabukwe bikomeje gufata intera umunsi ku munsi. Mu bitangazamakuru byo muri Uganda ntibwacya kabiri hatavuzwe inkuru ya Daniella wari umugore wa Jose Chameleone bakaza gutandukana none ubu akaba yariyemeje gushyira hanze ibyaberaga mu muryango we.

Madamu Atim ufitanye abana batanu na Jose Chameleone, nyuma yo gutandukana mu buryo bw’amategeko n’uyu muhanzi mu 2017, nyuma yaje kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atangira kuvuga ihohoterwa ryo mu rugo yakorerwaga, ndetse akavuga ko nyirabukwe yabaga ari inyuma y’umuhungu we mu mafuti ye.

Uyu mubyeyi ibi yabishyize ku rundi rwego mu minsi yashize atangaza ko yafunguye umuyoboro wa You Tube azajya avugiraho ihohoterwa ryose yakorewe, akavuga ko azajya agira inama abagore bagenzi be ndetse akabahumiriza.

Ibi nibyo byatumye uwari nyirabukwe Prossy Mayanja yikoza mu itangazamakuru avuga ko ibyo Daniella ari gukora nta kinyabupfura kirimo, ko atagakwiye kugenda avuga amabanga y’urugo ku gasozi, amusaba kugabanya gusebya Jose Chameleone ndetse n’umuryango wabo.

Nyamara ibi Daniella akibyumva, nawe yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram) atangaza ko nta nama ze akeneye, ndetse ko atigeze amukunda habe na rimwe, yongera ho ko adateze gusaba imbabazi z’ibyo yavuze.

Ati “Nshuti mabubwe, reka nkwibutse ko ntagukunda habe na gato, kandi ntabwo nzingera nkusaba imbabazi kuri ibyo. Reka mbisuboremo si nkukunda.”

(Src:Umuryango)

Comments are closed.