Vincent MASHAMI wujuje imyaka 40 uyu munsi yavuze umutoza wamukoze ku mutima
Umutoza w’Amavubi y’abakuze, ku isabukuru ye y’amavuko yagize uyu munsi, yahishuye umutoza wanyuze umutina we bituma ajya mu mwuga wo gutoza
Mashami Vincent, ni umwe mu batoza bane b’Abanyarwanda batoje ikipe y’umupira w’amaguru w’ikipe y’abakuze mu Rwanda. Kuri uyu munsi Bwana MASHAMI VINCENT yujuje imyaka 40 y’amavuko kubera ko yavutse ku italiki ya 30/3/1980. Kuri ubu, Mashami Vincent, ni umugabo wubatse afite abana b’abakobwa 4 harimo n’impanga 2 ze z’imfura.
Mu kiganiro uno mugabo yahaye Radio10, yavuze ko yishimiye ibyo amaze kugeraho muri ino myaka 40 amaze kuri iyi si, avuga ko yashimishijwe n’urubyaro Imana yamuhaye. Yagize ati:”ni byinshi byo kwishimira muri ino myaka maze, ni byinshi nagezeho muri cariere yanjye, ariko ndashima cyane umuryango Imana yampaye…”
MASHAMI VINCENT uherutse kongerwa amasezerano yo gutoza ikipe y’amaguru mu bakuze, abajijwe umutoza wamukoze ku mutima ku buryo byamusunikiye nawe kuba umutoza, ntiyariye iminwa, yavuze ko mu mateka ya Ruhago umutoza wamukoze ku mutima ari RUDASINGWA LONGIN, umutoza wigeze gutoza ikipe ya Rayon Sport hagati y’umwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 2000 ayifasha kugera kuri byinshi. LONGIN kuri ubu atagitoza ahubwo yikorera akazi k’ubuganga, yatoje n’ikipe y’Amavubi.
MASHAMI Vincent wahawe ikipe y’Amavubi guhera mu mwaka wa 2018 agenda yongezwa amasezerano kugeza ubu akaba ari nawe uyifite nk’umutoza ubu ngubu. Ni umwe mu batoza batanu b’Abanyarwanda batoje Ikipe y’Amavubi nkuru anyuze ikirenge mu cya bagenzi be nka Longin RUDASINGWA, Eric NSHIMIYIMANA, Jimmy MULISA, KANYANKOLE Gilbert.
Usibye umwuga wo gutoza, MASHAMI VINCENT yakiniye ikipe yo mu kiciro cya mbere yitwa KIST mbere y’uko yikura mu makipe yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda. Yavuze ko hari n’abakinnyi bagiye bamushimisha nka Jimmy GATETE, Olivier KAREKEZI, KATAUTI Hamad,…
Tumwifurije gukomeza kugira umunsi mwiza no kwizihiza neza umunsi w’amavuko wewe.
Comments are closed.