Wa musore ukiri muto ukundana na nyina wa Neymar Jr yaterewe icyuma muri Mexico

9,677
Wa musore ukiri muto ukundana na nyina...

Umusore witwa Tiago Ramos w’imyaka 24 ukundana na nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves,w’imyaka 52 yashyize hanze amashusho ari kuvirirana nyuma yo guterwa icyuma yasohokanye n’uyu mugore mur Mexico.

Tiago wamenyekanye kubera uru rukundo rwe na madamu Nadine Goncalves umurusha imyaka 28,yavuze ko yatewe icyuma mu ijosi ubwo yari yasohokanye n’uyu mukunzi we ahitwa Cancun muri Mexico bagiye kota akazuba.

Aba bombi bagaragaye bari muri Hoteli y’inyenyeri 5 mu cyumweru gishize nyuma y’aho Nadine Goncalves ahaye aka gasore amahirwe ya kabiri yo gukundana nako cyane ko bari batandukanye nyuma yo kukavumbura ko kigeze kuba umutinganyi.

Uyu musore w’imyaka 24 yashyize kuri Instagram amashusho ari kuvirirana mu ijosi no mu gituza muri weekend, ndetse avuga uko byagenze ngo aterwe icyuma.

Ntabwo bizwi neza niba Ramos yaragiye kuregera polisi kuri uyu wa mbere cyangwa niba yarahise ajya mu bitaro.

Ramos arushwa imyaka 4 na Neymar Jr ariko atereta nyina umurusha imyaka 28.

Kuri ibi byo guterwa icyuma,Ramos yagize ati “Nari mfuye nzize ikintu ntakoze.Nageze muri restaurant bambaza isaha y’inyama.Ntabwo nzi uko byagenze.Nta kintu na kimwe nakoze ariko ntabwo bemeye ko mpaguma.

Ibi ntabwo birarangira gutya.Mfite nimero z’umuntu wanteye icyuma,ngiye gusubira muri Mexico.”

Ramos yavuze ko ubwo yaterwaga icyuma atari kumwe n’umukunzi we Nadine Goncalves kuko ngo nyuma yo kugerana Cancun yahise yisubirira muri Brazil amusiga wenyine.

Aba bombi bafotowe bari kumwe ubwo bari mu ndege yavaga Sao Paulo yerekeza Panama.

Nadine yaherukaga gufatwa ifoto ari mu mazi yambaye Bikini aho bikekwa ko yafatiwe Cancun muri Mexico.Uyu mubyeyi w’abana 2 ntabwo yemeje cyangwa ngo ahakane ko yari kumwe na Ramos muri Mexico.

Muri Mata 2020,nibwo Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw’uyu musore ukiri muto Ramos aho yagize ati “ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo”,arangije ashyiraho ifoto bari kumwe,n’utumenyetso twinshi tw’umutima.

Neymar washimishijwe n’uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu mwana muto yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina ati “Ishime mama,ndagukunda.”Arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar na mushiki we Rafaela,batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.

(Src:Umuryango.rw)

Comments are closed.