Will smith yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri film King Richard

10,994
Smith posed with his trophy following the win for his performance in King Richard

Will Smith yatsindiye Umukinnyi mwiza muri filime  King Richard mu bihembo bya Critics Choice Awards ashima Venus na Serena Williams ati : ‘Mwese musobanura Inzozi za Amerika.’

Ni ibihembo byatanzwe Kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe, aho Will Smith yashimye Venus na Serena Williams kuko yatowe nk’umukinnyi mwiza muri 2022 Critics Choice Awards ku cyumweru. Mu ijambo rye, Smith, ufite imyaka 53, yagize ati: “Ndi hano kuri uyu mugoroba ndi kumwe na Venus na Serena na mushiki wabo Isha, Kandi ndashaka rwose kubabwira mwese, ndabashimira ko mwampaye inkuru.

Will Smith Gave Money to King Richard Cast Amid Warners/HBO Max Shift |  IndieWire
WILL SMITH MURI KING RICHARD

Uyu mukinnyi wavukiye i Philadelphia ni igihembo cya kabiri atwaye muri2022 kuko yanatsindiye ibihembo byumukinnyi witwaye neza muri SAG Awards na BAFTA Awards bitewe n’uko yakinnye filime yagaragayemo muri 2022.

Will ategerejwe mu zindi filime zizasohoka muri 2022 akaba azazigaragaramo zirimo The council, Emancipation, Bad boys 4, ndetse na Aladdin 2

Comments are closed.