Zambia: Prezida wa Repubulika yirukanye ministre w’ubuzima kubera ibibazo bya ruswa

6,190
Kwibuka30
Hon. Dr Chitalu Chilufya interview at Sustainability for All Forum  #Leaders4Climate - YouTube

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yirukanye Minisitiri w’Ubuzima, Chitalu Chilufya yari yatawe muri yombi muri Kamena 2020 ashinjwa ruswa nyuma aza kugirwa umwere.

Minisitiri Chilufya yashinjwaga ibyaha bine bijyanye no kwigwizaho umutungo wabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyo byaha ntabwo byamuhamye yabigizweho umwere, ndetse nyuma akomeza inshingano ze nka Minisitiri w’Ubuzima.

Kwibuka30

Perezida Lungu ku wa Cyumweru yatangaje ko amuhagaritse ku mirimo ye kandi bigahita byubahirizwa.

Hon. Dr Chitalu Chilufya interview at Sustainability for All Forum  #Leaders4Climate - YouTube

Ministre Chilufya yahambirijwe kubera ibyaha byo kwigwizaho umutungo

Yanditse kuri Twitter ati “Nasoje amasezerano y’akazi ya Hon. Dr. Chitalu Chilufya wari Minisitiri w’Ubuzima kandi birahita bishyirwa mu bikorwa.

Kubera iyi mpamvu, nohereje Hon Dr. Jonas Kamima Chanda, MP Bwana Mkubwa, ngo abe Minisitiri w’Ubuzima.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.