Zimbabwe yafashije abanyeshuli bayo 118 kuva muri Ukraine

8,856

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yafashije abanyeshuri bayo 118 guhunga bava muri Ukraine berekeza mu bihugu bituranye n’iki gihugu kiri mu ntambara n’Uburusiya.

Abanyeshuri 28 bajyanwe muri Romania, 15 bajya muri Hongriya, 26 muri Slovakiya, naho muri Plogne herekeza 28.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru yatangaje ko aba banyeshuri bose bazahabwa amatike y’indege kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabo.

Yasabye abanyeshuri bakiri muri Ukraine gukora ibishoboka byose bakagera muri Pologne kugira ngo bagerweho n’ubufasha bwa leta.

Comments are closed.