Karongi: Umugore n’abana be batatu bafashwe n’abaturage kubera kwiba inkoko z’abaturage

9,153
Kwibuka30

Umugore uherutse gufungurwa kubera ubujura yongeye afatanwa n’abana be batatu kubera ubujura bw’inkoko z’abaturage.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasharu,  Akagali ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera bafashe umugore n’abana be babashinja kwiba inkoko, uriya mugore bamushinja ko we ahisha ibyo abana be bibye. Umugore wafashwe yari amaze iminsi mike arekuwe na Gereza ya Muhanga n’ubundi yari yafunzwe kubera ubujura.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuze ko un muryango umaze kubazuzubya.

Uwitwa Nsengiyumba Ildefonsi uyobora Umudugudu yavuze ati: Twamenye amakuru ko bagiye kugurisha inkoko turabafata.  Mu mufuka hari harimo inkoko eshanu ariko tugeze mu rugo iwabo tuhasanga izindi nyinshi, yakomeje avuga ko uriya mugore afatanya n’abana be kuko ni we ubika ibyo bibye.

Mu gace batuyemo abaturage bavuga ko bibwa imyaka irimo ibitoki. Mu gihe gishize ngo bafunzwe n’ubundi bazira kwiba.  Nta cyumweru kirashira umugore afunguwe na Gereza ya Muhanga na bwo yari yafunzwe kubera ubujura.

Kwibuka30

Abaturage babavuga ko umuryango wa bariya bantu kwiba ‘ari karande’,  ngo na sekuru yaribaga.

Umwe waganiriye n’Umuseke ati “Na Sekuru  yahoraga akubitwa azira kwiba, ni akageso kabo.”

Umubyeyi wiba ahetse,  we na bana be bajyanywe kuri Station ya RIB ya Rubengera.

Abaturage bafite impungenge kuko iyo babafunze bahita babarekura, abo twaganiriye  bavugaga ko n’ubundi bariya bantu babatanga mu rugo babarekuye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.