Padiri Habimfura wakekwagaho gusambanya umuhungu yafatiwe ku rusumo ashaka guhunga

6,263
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umupadiri wo muri Paruwasi ya Ntarabana, muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17. Yafatiwe ku Rusumo atorotse.

Uyu mupadiri witwa Habimfura Jean Baptiste w’imyaka 37, iki cyaha akekwaho cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize.

Byabereye i Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gitarama.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko bamaze kumenya amakuru batangiye iperereza ari naryo ryaganishije ku itabwa muri yombi ry’uwo mupadiri.

Kwibuka30

Yagize ati “Twaje kumenya amakuru turabikurikirana. Aho Padiri yaje kubimenyera yaje guhunga tumufatira ku Rusumo.”

Umwana w’umuhungu wafashwe yari umukozi wo kwa Padiri aho yafatiwe. Uyu mupadiri nyuma yo gufatwa yafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ye iri gukorwa.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n’ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe k’uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

(Src:Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.