Uganda: Umwana w’Umuyisilamu yakubiswe inkoni 100 azira kujya mu rusengero

243
Kwibuka30

Polisi ya Uganda yatangaje ko abayobozi bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu  bafunze abantu barindwi bo mu idini ya Isilamu nyuma yo gushinjwa gukubita umukobwa w’imyaka 18 azira ko yagiye mu rusengero.

Aba bantu bo mu muryango umwe barimo ba Nyirarume w’umwana amashusho yabo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bahondagura uyu mwana bamuziza kujya mu rusengero.

Kwibuka30

Ikinyamakuru Africa News cyatangaje ko  Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko  nyirarume yamukubise  inkoni 100, mu gihe abandi na bo barimo ba nyirasenge  bamukwennye bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye.

Samuel Semewo, Umuvugizi wa Polisi w’agateganyo yashimangiye ko uyu mukobwa ibizamini bye byo kwa muganaga bigaragaza ko ari gukira buhoro buhoro kandi ko  abagize umuryango we bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n’iyicarubozo. 

Umwe mu bagize Komite nyobozi y’urwego  rw’Abayisilamu muri Uganda yamaganye ibyabaye abyita “ubugome”, ashimangira ko ibikorwa nkibi bidahuye n’amahame ya Isilamu. 

Nubwo iperereza rigikomeje uyu muryango nturagira icyo utangaza  ku birego ushinjwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.