MIKE TYSON YAKUBISE UMUGENZI BARI KUMWE MU NDEGE.

11,867
Kwibuka30
Mike Tyson throws punches at unruly passenger on JetBlue flight: report |  Fox Business

MIKE TYSON WAMENYEKANYE KUBERA UMUKINO W’ITERAMAKOFE MU BAREMEREYE, YAGARAGAYE AKUBITA UMUGENZI BARI KUMWE MU NDEGE BITEWE N’AGACUPA K’AMAZI.

Mike Tyson umwe mu bamamaye cyane kubera umukino w’iteramakofe mu baremereye ubwo yari mu ndege ava muri San Fransisco Yerekeza muri Florida ku wa gatatu nibwo yaje gutongana n’umwe mu bagenzi bari kumwe maze birangira basozereje mu ngumi.

Kwibuka30

Uyu mugabo w’imyaka 55 yakoze ibi amukubita kenshi gashoboka birangira umutwe w’uwo mugenzi awujuje amaraso bitewe n’umujinya yagize nyuma yo gutongana nawe akananirwa kubyihanganira.

Amashusho TMZ yagaragaje, yerekanaga ko mbere y’aho gato uwo mugenzi yabanje no kumutera agacupa k’amazi bikaba kimwe mu byamuzamuriye umujinya ntiyatinya no kugaragaza ibyo yakoraga ahatanira insinzi n’amafaranga menshi. Iperereza ry’ibanze Polisi yakoze ninacyo ryaje kugaragaza.

Nyuma yo gusezera mu mikino y’iteramakofe, Michael Gerard Tyson asigaye ari umunyabizinesi ukomeye mu guhinga urumogi ibizwi nka “cannabis” mu ndimi z’amahanga, ariko akabifatanya no gukina filime ndetse n’ibijyanye no gukora ibiganiro mbarankuru by’uruhererekane.

Comments are closed.