Byari amarira n’agahinda mu guherekeza bwa nyuma umunyamakuru UMUHIRE Valentin uherutse gupfa.
Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana, abo mu muryango we, inshuti n’abavandimwe bamusezeye bwa nyuma, mu muhango waranzwe n’amarira.
Kuri uyu munsi taliki ya 11 mutarama 2020 nibwo hari hateganijwe umuhango wo gusezera bwa nyuma umunyamakuru UMUHIRE Valentin uherutse kwitaba Imana azize indwara.
Muri gitondo umurambo we wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, ujyanwa kuri Mont Kigali ahitwa ku Kigaraje mu karere ka Nyarugenge ari naho habereye imihango yo kumusezera.
Kubera umubare munini w’abantu bari baje guherekeza uwo munyamakuru wari uzwiho ubuhanga budasanzwe, byabaye ngombwa ko hitabazwa abapolisi bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza ajyanye no kwirinda Covid-19.
Ahagana saa tanu n’igice (11h30) nibwo misa yo kumuherekeza yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera yatangiye, mu gihe umuhango wo kumushyingura wabaye ahagana saa munani (2h00) i Rusororo muri Gasabo.
Inkuru y’urupfu rw’Umunyamakuru Umuhire Valentin yababaje benshi ubwo yageraga mu matwi yabo ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, mu gitondo nubwo urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021 aguye mu Bitaro bya CHUK aho yari arwariye.
Bamwe mu banyamakuru bakoranye nawe, bemeje ko Valentin yari umuntu uzi kubana n’abandi, ndetse witangiraga akazi. Uwitwa Eugene wigeze ayobora Radio Salus, yavuze ko yagize amahirwe yo kwigana ko yari umuntu mwiza, uzi icyo ashaka kandi ahora aharanira gukora akazi ke neza.
Wabonaga amarira abunga muri benshi mu banyamakuru na bamwe bo mu muryango we bari bitabiriye uwo muhango.
Comments are closed.