Rutsiro:”Gusinzira ntazi ukobimera “Indwara itaramenyeka Imereye nabi umwana.
Umubyeyi witwa Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, aratabariza umwana we umaze imyaka 12 afashwe n’indwara idasanzwe, aho bagerageje kumuvuza ubushobozi bwabo bukarangira.
Uwo mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yitwa Imanifashe Divine, ni bucura mu bana batatu, aho mu myaka 12 amaze avutse ngo abaho mu buzima bw’akababaro gakabije, ngo gutora agatotsi ni inzozi kuri we.
Hagumirema aganira na Kigali Today yavuze ko umwana yavutse ari muzima nta kibazo afite, amaze amezi atatu batangira kubona uduheri duto, uko iminsi ishira ngo twagiye dukwirakwira umubiri wose.
Avuga ko babonye ubwo burwayi bukomeza gukura batekereza kumuvuza mu mavuriro yoroheje ndetse babonye byanze bagana n’ubuvuzi bwa Kinyarwanda banyuranye, ariko biba iby’ubusa umwana aho gukira uburwayi bukomeza kwiyongera.
Ubwo yamujyanaga mu bitaro bya Murunda ngo bagerageje gufasha uwo mwana, ariko uburwayi burakomera aho uruhu rwe rwari rwamaze kwangirika cyane, ku buryo rwageze aho rugira igisa n’amagaragamba.
Ati “Mu bitaro bya Murunda bakomeje gufasha uwo mwana ariko ntibyagira icyo bitanga, uruhu rwari rwarajeho ibishishwa bimeze nk’amagaragamba bakagenda babishishura, bimwe bikavaho ibindi ntibiveho, bansaba kumujyana muri CHUK”.
Ngo muri icyo gihe umwana yoherezwaga mu bitaro bya CHUK, uwo mubyeyi ntibyamukundiye kujyayo aho nawe yahise arwara mu nda baramubaga imbaraga n’ubushobozi birabura, kuvuza umwana birahagarara.
Ati “Ibitaro bya Murunda byatwohereje CHUK, mfatwa n’indwara yo mu nda barambaga ndetse n’ubushobozi buba buke, ubwo biranga ahasigaye nkajya ngura amavuta gusa yo kumusiga”.
Uwo mwana ngo abona agahenge iyo asizwe amavuta atumizwa mu bitaro bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, aho amacupa atatu akoreshwa mu gihe cy’ukwezi agura amafaranga ibihumbi 24 nk’uko uwo mubyeyi abivuga.
Ati “Uyu mwana yagize imyaka itatu miliyoni n’igice yaragiye kera, kuko nagurishije uturima tune nari naraguze none ukaba ureba agize imyaka ingana ityo urumva hasigaye iki, kandi yaratangiye kurwara afite amezi atatu! Hari aho najyaga bakanca ibihumbi 100, ahandi ibihumbi 70 ahandi 50, ni mu bavuzi gakondo aho banyizezaga ko bamushobora bagenda bayajyana bayajyana”.
Arongera ati “Ikindi cyamazeho imitungo, ni amavuta namusigaga anyuranye kandi ahenze cyane, ayo bambwiye yose ngura aya bitanu, ay’icumi nkajya ngenda musiga sincike intege kugeza ubwo nshiriwe burundu, nkajya nirirwa njya gushakisha ntera ibiraka. Gusa nyuma nanjye nararwaye biba ikibazo, iyo amavuta yabuze biruma akishimagura bikagenda bicikamo ibisebe ari nako agira uburibwe bukabije”.
Abana ku ishuri bigeze kumuha akato
Uwo mubyeyi avuga ko abana bigana bagiye bamubona bakikanga bagashaka kumukubita, ariko abonye bikomeje kuba ibibazo ajya ku ishuri kubitekerereza abarimu, aho ngo kuva icyo kihe akato kahagaze umwana yiga neza.
Avuga ko uwo mwana iyo yabonye amavuta uburibwe bukagabanuka ajya kwiga, kandi ngo yitwara neza dore ko ngo atarenga mu myanya 15 ya mbere.
Ati “Iyo habonetse amavuta tukamusiga uburibwe bukagabanuka akajya ku ishuri kandi agakurikira neza, ntajya arenga muri 15. Gusa ikibazo ni iyo habuze amafaranga yo kugura amavura, icyo gihe biruma bikamurya akabishima, nta gahenge agira iyo amavuta yashize”.
Uwo mubyeyi arasaba Leta ubufasha, ndetse n’abandi bagiraneza bose bafite umutima utabara kugira ngo uwo mwana ajyanwe mu bitaro bifite ubushobozi, anyuzwe mu cyuma hamenyekane indwara arwaye aho kugeza ubu itazwi.
Ati “Leta ni umubyeyi turayisaba ubufasha, ndetse n’abandi bafite umutima utabara badufashe turebe ko twarengera ubuzima bw’uyu mwana kuko arababaye pe, iyo arira turi kumwe mu gihe amavuta yashize binkora ahantu nkabura uko mbigenza, kandi hari ikimenyetso kigaragaza ko ubu burwayi bwitaweho bwakira”.
src:kigaliToday
Comments are closed.