Kigali: Rurageretse hagati y’umurenge wa Kanombe n’abakora umwuga w’uburaya nyuma yo gusabwa kwimuka.
Ruragetse hagati y’abagore bakora umwuga w’uburaya bavuga ko babangamiwe n’icyemezo cy’Umurenge kibaha igihe ntarengwa cyo kuba bimutse (Photo:Isano)
Abakora uburaya mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu midugudu ya Giporoso ya Mbere n’iya Kabiri ahazwi nka Koridoro (Corridor ), ntibumva uburyo bagiye kwirukanwa bashinjwa guhungabanya umutekano.
Abavuganye na Tv1 dukesha iyi nkuru bavuze ko batunguwe n’icyemezo cyo kuba bahawe igihe ntarengwa ko kuwa 25 Werurwe 2021 baba bimukiye mu wundi Murenge.
Umwe ati “ Nk’ubu nishyuye 80 000Frw amezi abiri, none nta n’icyumweru ndamaramo baraje baravuga ngo kuko turi indaya dusohoke tugende, ntabwo badushaka mu mudugudu wabo. Niba batadushaka, nibadusubize ayacu cyangwa batureke tubanze tumaremo amezi yacu tubone kugenda.”
Undi yakomeje agira ati “Badukoresheje inama baravuga ngo ntibadushaka . Umugore udafite umugabo hano ubwo nawe aba yitwa indaya ntibamushakamo. Ese indaya ntizemerewe gutura nk’abaturage basanzwe?”.
Abaturage bacumbikiye izo ndaya bemeza ko ubuyobozi bwamaze gufata icyo cyemezo, gusa bagasaba ko bareka bakabanza bakamaramo amezi y’amafaranga bakodesheje.
Umwe ati “ Twabwiye ubuyobozi tuti nibura bareka igihe bishyuriye kirangire tubasezerere bagende ariko ubuyobozi burabyanga. Ubwo niba bwarabasezereye buri bubasubize amafaranga kuko twe twarayakoresheje.”
Ku rundi ruhande abadacumbikiye indaya bavuga ko aribo basabye ko birukanwa muri aka gace kuko byatumaga nta wazaga kuhakodesha kubera umutekano muke bahatezaga.
Umwe ati “ Nitwe twasabye ko birukanwa kuko umutekano wacu ni muke pe , baradusaba kuvugurura ariko nubwo wakubaka igorofa nta waza kuyikodesha. Nta wakodesha ahantu ugenda usimbuka indaya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Mapambano Festo, yabwiye IGIHE ko indaya zijya ziteza umutekano muke bityo ko hagiye gushyirwaho ingamba nshya ariko ahakana ko nta gahunda ihari yo kubirukana mu mazu yabo.
Ati “Hari abantu batega ku manywa na n’ijoro hariya usanga bahagaze ku mihanda, abo rero nibo turi gusaba ko bahava bagaharika ibikorwa byo kujya kwicuruza ku mihanda. Ariko turi gusaba ba nyir’amazu kubuza abajya gutega kuko mu muco nyarwanda bitugaragaza nabi cyane”.
Yavuze ko iyo inzego z’umutekano n’iz’ibanze zigiye kubirukana ku mihanda bahungira mu nzu yabo bityo ko baba bateza umutekano muke.
Mapambano yasabye abatuye muri iyi midugudu kurushaho kwicungira umutekano ndetse bakanavugurura inzu zabo .
Agace ka Koridoro (Corridor) ni kamwe duce two mu Mujyi wa Kigali turangwamo n’urugomo rukorwa n’indaya ,abasinzi ,urumogi usanga bibangamira ituze n’umutekano bya rubanda.
(Src:Igihe)
Comments are closed.