Uganda:Abanyarwanda 14 n’Abakongomani 8 bafunzwe bakekwaho umugambi wo kuzambya umuhango w’irahira rya Perezida Museveni

6,358
Uganda:Abanyarwanda 14 n’Abakongomani 8 bafunzwe bakekwaho umugambi wo kuzambya umuhango w’irahira rya Perezida Museveni

Inzego z’ubutasi za Uganda zafunze itsinda ry’abantu 22 barimo Abanyarwanda 14  zibashinja umugambi wo  kubangamira imigendekere myiza y’irahira rya Perezida Museveni ritegerejwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021.

Aba  biganjemo urubyiruko bafatiwe mu karere ka Kabare mu burasirazuba bw’amajyepfo y’igihugu  berekeza  i Kampala, barimo Abanyarwanda 14 n’abakongomani 8.

Umuyobozi wa polisi ya Kigezi Elly Maate  yasobanuye ko aba basore bagiye bakurwa mu modoka zitandukanye mu gace ka  Nyakijumba ho muri Kabale  zerekezaga iKampala.

 Yagize ati” Aba 22 bafashwe nta numwe wari ufite ibyangombwa by’inzira bimwemerera kwinjira muri Uganda. Batubwiyeko baciye ahantu hatemewe”.

 Uyu muyobozi yavuze ko abafashwe bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabale,aho  bazavanwa bashyikirizwa inkiko.

Nubwo inzego z’ubutasi za Uganda zishinja aba bantu 22 umugambi wo  guhungabanya umutekano mu gihe hateganijwe umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu uteganijwe ku munsi wejo tariki ya 12 Gicurasi 2021. Polisi yatangaje ko nta bimenyetso bifatika byakwerekano ko uyu mugambi bari bawufite koko.

Ikinyamakuru Commando post kibogamira ku gisirikare cya Uganda kivuga ko kuba abanyarwanda binjiye mu gihugu cya Uganda ubuyobozi bwarabibabujije ari ikimenyetso ntakuka cyemeza ko bari bafite imigambi yo guhungabanya umutekano.

 Ni kenshi inzego z’ubutasi za Uganda zifunga abanyarwanda benshi zibaziza kubangamira umutekano w’igihugu nyamara ari abaturage basanzwe bakorera imirimo isanzwe muri iki gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze  kuburira abanyarwanda bajya muri Uganda ko baba baretse kujyayo mu gihe ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bitarakemuka mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

(Src:Rwandatribune)

Comments are closed.