Gisagara:RSSB ya koze impinduka mu kuvugurura serivice

7,233

Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) cyatangije umwaka mushya w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22, kigaragaza amavugurura cyakoze agamije guha umuturage serivise nziza z’ubuzima.

Gutangiza uwo mwaka byabereye mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021 mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

Ati “Uyu munsi twahisemo gutangiriza iki gikorwa hano muri Gisagara kuko babaye intangarugero. Si ubwa mbere kandi si n’ubwa kabiri baza ku isonga kandi mwumvise ko hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umwaka utaha utaranatangira. Twahisemo kuza hano kugira ngo basangize abandi ibanga bakoresha.”

Yakomeje avuga ko RSSS yakoze amavugurura mu rwo kunoza serivise iha abanyamuryango ba mituweli n’Abanyarwanda muri rusange.

Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

Ati “Ibyo ni byiza kuko hari igihe ubushobozi butabonekera rimwe.

Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

Yavuze ko iri vugurura ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka ushize kandi ryatumye abitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza biyongera.

Ati “Icyagaragaye ndetse ni uko uyu mwaka ubwitabire bwa mituweli abishyuye 100% bagera kuri 86% wabariramo abishyuye 75% by’umusanzu bagombaga gutanga bikagera kuri 88%, birusha umwaka wabanje tutarakora amavugurura aho byari 79%.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara bagaragaje ko bakoresha uburyo bw’amatsinda n’ibimina mu kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu agenda yishyura amafaranga make buri kwezi.

Ibi ngo biborohereza kwishyura bitandukanye na mbere aho bategerezaga itariki ya nyuma kwishyurira rimwe bikabagora, bikabasaba ko bagurisha amatungo cyanga isambu.

Bamurange Julienne watanze ubuhamya yavuze ko mbere atarasobanukirwa ibyiza byo gutanga mituweli, yarwaje umwana igihe kirekire biba ngombwa ko agurisha inzu kugira ngo abashe kumuvuza.

Kuri ubu ari mu bantu bitabira kuyitanga kare kugira ngo atazongera guhura n’ingorane mu kwivuza cyangwa mu kuvuza abe.

Ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo.”

Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hari imidugudu yarangije kwishyura 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa w’umwaka wa 2021/22.

Umudugudu warangije mbere ni uwa Nyamagana wo mu Kagari ka Rwamiko mu Murenge wa Muganza, naho uwa kabiri ni uwa Nkunamo wo mu Kagari ka Nyakibungo mu Murenge wa Gishubi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nkunamo, Nshimiyintwali Féleci, yavuze ko bamaze kubaka uburyo bwo gutanga mituweli butajegajega.

Ati “Kuva mu 2017 twatangiye gufata ibihembo by’umurenge naho mu 2019 no mu 2020 Akarere karaduhembye kuko twabaga twaje ku isonga. Abaturage banjye barasobanutse barabyumva ku buryo gutanga mituweli bitakiri umuhigo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko mbere y’umwaka wa 1994 na nyuma yaho gato akarere kabo kari mu bibazo, ariko kuri ubu gasigaye kari mu bisubizo.

Ati “Abaturage ba Gisagara bamaze gusobanuka. Mbere twari dufite ibibazo na nyuma ya jenoside twakomeje kugira ibibazo ariko uyu munsi mu gihugu hose ndizera ko ntawe uturusha imyumvire myiza no gukunda igihugu no gukunda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

Ati “Ubuyobozi bwa hano ndabushimira ko buzi kugira gahunda, noneho ibyo umuyobozi mukuru yumva akabimanura bikagera no ku muyobozi wegereye umuturage, bakabyumva nk’uko na we abyumva, mbese bikaba uruhererekane rw’ibitekerezo n’imyumvire.”

Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

Muri icyo gikorwa hahembwe umudugudu wa Nyamagana n’uwa Nkunamo buri umwe uhabwa inka y’ishimwe kuko yarangije kwishyura ku kigero cya 100% umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22.

Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu 2020/21.

Kuri ubu mu Karere ka Gisagara umwaka wa mituweli wa 2021/22 utangiye abaturage bamaze kwitabira kuwutanga ku kigero cya 53%.

Akarere ka Gisagara kahawe Imbangukiragutabara nk’ishimwe kuko kahize utundi twose mu kugira abaturage benshi bitabiriye gutanga mituweli 100% mu mwaka ushize

Comments are closed.