Sadio Mane yavuze ku nshuro ya mbere ku rupfu rwa se.

11,359
Kwibuka30

Ku nshuro ya mbere Sadio MANE yakomoje ku rupfu rwa se umubyara.

Sadio MANE ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru umaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo yicisha bugufi ugereranije n’amafranga yibitseho. Kuri uyu wa gatanu muri filimi mbarankuru yamukozweho ikanyuzwa kuri imwe mu ma terevisiyo yo mu Bufaransa, SADIO MANE yavuze ku rupfu rwa se umubyara. MANE yagize ati:

Kwibuka30

“ndabyibuka neza nari mfite imyaka irindwi y’amavuko, nariho nkina umupira muri karitiye, maze umwe mu bo tuvukana ansanga mu kibuga ambwira ko data yapfuye…, ntibyari byoroshye…”

Sadio Mane yavuze ko icyo gihe igihugu cye cyari mu bihe by’intambara, kandi agace yari atuyemo nta bitaro byarimo, byabaye ngombwa ko se ajya kuvurizwa ku muganga wa magendu muri karitiye, ariko nyuma aza gushiramo umwuka.

Kubera agahinda yatewe n’urupfu rwa se, rutahizamu wa Liverpool yahise agambirira kubaka ibitaro by’akataraboneka muri ako gace k’iwabo, umuhigo yaje kugeraho kuko yubatse ibyo bitaro mu mudugudu w’iwabo ku buryo abashaka ubuvuzi badakora ibirometero byinshi bajya gushaka ubuvuzi mu mujyi, ikintu cyagabanuye impfu nyinshi mu gace k’iwabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.