Maroc: Igisirikare cyatabaye abimukira benshi bari bagiye kurohama

5,533

Ingabo za Maroke zirwanira  mu mazi, kuri uyu wa kabiri, zatabaye abimukira 63 barimo abagore 15 n’abana 3, igihe ubwato barimo bari hafi kwinjira  muri Esipanye bwari bugiye kurohama.

Abimukira, ahanini bava mu karere ka Afurika yo munsi ya Sahara, bakunze guca muri Maroke kugira ngo binjire ku mugabane w’Iburayi.

Helena maleno Garzon wo mu muryango Caminando Fronteras, wo muri Esipanye uharanira uburenganzira bwa muntu, yari yaburiye ko ubwato burima abantu benshi burimo kurohama hafi y’inkome y’amajyepfo ya Maroke, kandi ko bashobora gupfa mu gihe batabonye ubutabazi bwihuse

Mu mwaka ushize, abarenga 4.000 barapfuye abandi baburirwa irengero muri iyo nzira, nkuko bivugwa n’umuryango, Caminando Fronteras.

Benshi bahitamo guca ku butaka bwa Esipanye baciye mu Nyanja ya Atlantike, kuko ari inzira ngufi, nkuko bivugwa n’uwo muryango.

Comments are closed.