Nyamasheke: Eliezel wari uherutse kwica ababyeyi be abaciye amajosi, yaraye arashwe arapfa
Umugabo witwa Nzanywayimana Eliezer wo mu karere ka Nyamasheke uheruka kwica se na nyina abakase amajosi yarashwe uyu munsi na Polisi ubwo yashakaga gutoroka ubutabera.
Uyu Nzanywayimana w’imyaka 34,yishe ababyeyi be abahoye ko banze ko agurisha umunani we nkuko amakuru abitangaza.
Ababyeyi be yishe barimo Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na Mukaburanga Rachel bari batuye mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.
Uyu yarashwe ubwo yari ajyanwe n’inzego zishinzwe umutekano mu mudugudu yakoreyemo icyaha ndetse ubwo yari ageze mu mudugudu wa Kajumiro yavuye mu modoka ya RIB ariruka,niko kuraswa amasasu 2 arapfa.
Umwe mu baturage babonye ibi biba yabwiye BWIZA.COM dukesha iyi nkuru ko uyu yarasiwe ku karubanda nyuma yo gucishwa muri santere ya Kirambo arinzwe n’abapolisi bamujyanye aho yiciye aba babyeyi be ngo yerekane aho yashyize icyuma yakoresheje abica.
Uyu ngo yarasiwe muri metero 40 uvuye kuri ako gasantere nkuko abaturage babivuga.Uyu muturage yabwiye Bwiza.com ati “Bamukuramo [mu modoka] hari abaturage benshi babireba,avuyemo turamubona neza twahuruye turi benshi,ashaka kwiruka baba bamukubise urusasu rwa mbere mu gice cyo mu maguru yikubita hasi,bamukubita urundi rwo mu mutwe biba birarangiye.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko “bakimara kumurasa,abantu benshi bakomye amashyi menshi,abandi bavuza induru,abandi bashima Imana,buri wese akora ikimubangukiye.Polisi ibanza kudukumira ku murambo we,hashize akanya itwemerera kuwureba tuwegereye.”
Polisi ngo yirukanye bamwe mu baturage baragenda gusa ibabwira ko yarashwe kuko yashatse kwiruka.Ngo nta muntu wo mu muryango w’uyu mugabo wari uhari.
Uyu ngo yiciwe mu kirometero kimwe uvuye aho yiciye ababyeyi be gusa abaturage bavuze ko batazi umushyingura kuko ngo n’abo mu muryango we bahamagawe banga kuhagera.
Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba n’umuvugizi wa Polisi ntacyo babwiye BWIZA kuri uku kuraswa k’uyu mugabo gusa umwe mu bayobozi b’akarere yayemereye ko uyu yishwe ndetse ibindi biri mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.
Uyu musaza n’uyu mukecuru bishwe kuwa 6 Kanama 2022 abasanze aho bari batuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.
Aba banyakwigendera bashyinguwe ku cyumweru taliki 7 Kanama 2022.Mu gahinda kenshi,abavandimwe b’uyu ushinjwa kwica bavuze ko umuvandimwe wabo yari akwiye kwicwa akajyana n’ababyeyi babo.
Comments are closed.