Gicumbi: Vuguziganya wayoboraga ikigo cy’ishuri bamusanze yimanitse ku mugozi yapfuye
Vuguziganya Dieudonné wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Karambo giherereye mu Murenge wa Rushaki, yasanzwe amanitse mu mugozi ku wa 25 Nzeri yashizemo umwuka.
Umurambo we wabonetse mu nzu yari asanzwe acumbitsemo, mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Rushaki.
Ishuri yayoboraga nta gihe kinini cyari gishize arigezemo kuko yatangiye muri Kamena 2022 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, Nsengimana Jean Damascene.
Yagize ati “Ni byo nanjye iyo nkuru y’incamugongo yangezeho, amakuru bampaye ni uko ejo yari yahanye gahunda n’abarimu yo gutangira gutegura imfashanyigisho z’igihembwe cya mbere baramutegereza baramubura, bagiye kureba aho acumbitse basanga hafunze kandi hafungiyemo imbere, basubitse urugi basanga anagana mu ishuka yapfuye ”.
Umuryango wa Vuguziganya wari utuye mu Murenge wa Giti. Yari afite imyaka 35 akaba asize umugore n’umwana umwe.
Abamuzi bavuze ko nta kibazo yari afitanye n’urwego rw’akazi mu gihe gito yari amaze ku buyobozi bw’ishuri ndetse ko ibigendanye n’amakimbirane yo mu muryango na byo ntabyo bamucyekagaho kuko yari amaze igihe gito ashinze urugo akaba ari yo mpamvu yari yanze kujya gukorera muri Kirehe kugira ngo abone uko yita ku muryango we.
Comments are closed.