Padiri Sostene akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu 10

5,257

Padiri Sostene ari mu maboko y’abashinzwe umutekano nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gusambanya abana 10 b’abahungu

Padiri SOSTENE SOKA wo mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Moshi biravugwa ko nyuma y’igitutu cya rubanda yaba amaze gutabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusambanya abana b’abanhungu 10.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya biravuga ko uyu mupadiri witwa Sostene yasambanyaga bano b’abahungu nyuma akabaha amashilingi ari hagati ya 3000 na 5000. Ikinyamakuru Udaku kiravuga ko icyenda muri bano bana b’abahungu bigaga mu mashuri abanza mu gihe undi yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, bose uyu mu padiri akaba yarabasambanije mu gihe babaga baje gukurikirana amasomo yo gukomezwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi y’uyu mugabo yemejwe n’umuvugizi wa polisi, avuga ko yatawe muri yombi kuri uyu wa 20 Nzeli 2022.

Leave A Reply

Your email address will not be published.