Amarangamutima ya Jeannette K. ku isabukuru ya perezida Kagame wujuje 65 ye

7,212

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yujuje imyaka 65 y’amavuko ndetse abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kwishimana na we bamwifuriza kurama. 

Madamu Jeannette Kagame na we yifashishije imvugo itomoye mu kumwifuriza isabukuru nziza y’iyo myaka ikubiyemo irenga icya kabiri bamaranye, bakaba barabaye ababyeyi ndetse kuri ubu bakaba ari sogokuru na nyogokuru.

Yagize ati: “Iteka ni umugisha kwishimana na we Paul Kagame! Isabukuru nziza ku muyobozi w’agahebuzo, umubyeyi, sogokuru n’umugabo wanjye. Imyaka 65 ni intambwe nziza cyane. Nzahora nshima ku muryango twahawe. Uri impano kuri twese (aherekeza amagambo n’akarangambamutima (emoji) k’umutsima).”

Perezida Kagame yavutse ku wa Gatatu taliki 23 Ukwakira 1957, nyuma y’imyaka ibiri ababyeyi be bahungira muri Uganda ari ho yarerewe ndetse akanahakurira nk’impunzi. 

Perezida Kagame ni bucura mu muryango w’abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w’Umwami Mutara III Rudahigwa, nyina akaba Asteria Rutagambwa na we wari ufitanye isano ya hafi n’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalia Gicanda.

Nk’umwe mu Banyarwanda bari nafite inzozi zo kugarura Abanyarwanda bari mu buhungiro mu rwababyeye, mu mwaka wa 1979 Perezida Kagame yinjiye mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.

Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y’igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda mu 1986.

Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda nk’uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk’Umututsi wari impunzi mu bahigwaga kandi w’umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n’umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Paul Kagame kuba Visi Perezida w’u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w’Ingabo, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Paul Kagame kugeza ubu afite abuzukuru babiri bavuka  ku buheta bwabo Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.

Comments are closed.