Abana barenga ibihumbi 20 baterwa inda buri mwaka

6,269

Minisitiri w’ Uburinganire n’ Iterambere ry’ Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko imibare y’ abana bahohoterwa iri hejuru, aho abagera  ku bihumbi 20  baterwa inda buri mwaka mu Gihugu.

Yaboneyeho gusaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya iki cyaha cyo guhohotera abana ndetse no kwirinda guhishira abagikora.

Yagize ati: “Abo bantu ni benshi cyane kandi na bo baba bakiri abana. Iyo duhishiriye rero nk’ababyeyi cyangwa nanjye nk’umwana w’ umukobwa ngahishira kubera ko yanyijeje  utuntu tudafatika; kundihira mituweli, kungurira amavuta cyangwa n’ ababyeyi bagatangira gutekereza ko uwo ari umukwe wabo, bituma tudahana wa wundi wabikoze bityo icyaha kigakomeza kwisubiramo”.

Minisitiri Prof Bayisenge yabigarutseho uyu munsi ku wa 25 Ugushyingo 2022, hatangizwa ubukangurambaga bw’ iminsi 16 yo kurwanya ihohotera, bikaba byanahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’ umwihariko irikorerwa abagore n’ abakobwa. Ku rwego rw’ Igihugu, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Yakomeje avuga ko Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari  kimwe mu bibazo bikigaragara kandi bibangamiye umuryango.

Ati: “Mudufashe, ari ababyeyi ari abana b’ abakobwa dutangaze aba ba bihemu kuko ni bo batwicira urubyiruko rw’ejo hazaza”.

Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko Igihugu cyashyize imbaraga mu guhana abakora iki cyaha bityo n’ abakuru bahohotewe bajya babivuga.

Yagaragaje  ko mu myaka itatu ishize   umubare w’ abantu bashaka ubufasha ku kibazo cy’ ihohotera ukomeje kwiyongera haba kwa muganga no mu bigo bitanga ubufasha butandukanye bya  Isange One Stop Center, uko kwiyongera hari icyo bisobanuye.

Ati: “Ibi rero bitugaragariza ko abantu bamaze gufunguka bakumva ko ihohotera ari icyaha gihanwa n’ amategeko y’ u Rwanda kandi kitagomba guhishirwa, ariko binagaragaza ko ihohotera rigihari, hakaba hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo dushobore kurirwanya”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango Prof Bayisenge yakomeje avuga ko muri uru rugamba rwo kurwanya ihohotera abantu bakwiye kumenya ko hari serivisi zikomatanyije zihabwa uwahuye n’ ihohoterwa, hari izijyanye n’ubuvuzi, ubufasha bw’isanamitima, ubufasha mu by’ amategeko kandi zitangirwa ubuntu ku bitaro hose no ku bigo nderabuzima hatangirwa iz’ ibanze.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke  Mukamasabo Appolonie  na we yasabye by’ umwihariko abagabo n’ abahungu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakorwa.

Yagize ati: “Turabasaba tunabashishikariza kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, tunabasaba ko mwahagarika gusambanya abana. Abagabo n’ abahungu babishatse dufatanyije iri hohoterwa ryacika. Turasaba ko abagabo n’ abahungu batahishira uwo ari we wese mugenzi wabo ushobora gukora iki cyaha ahubwo tugafatanya kwamagana uwasambanya umwana”.

Yasabye n’ababyeyi guha abana uburere buboneye, kandi bakabaha umwanya bakabafasha kumenya ibijyanye n’ ihindagurika ry’ imibiri yabo babigisha ubuzima bw’ imyororokere bafashijwe n’ amatsinda yashyizeho mu tugari.

Gutangiza ubu bukangurambaga byahujwe no gusezeranya imiryango 107 kuri 666 yabaruwe muri kariya karere ibana  mu buryo bunyuranyije  n’amategeko.

 Bamwe mu baturage baganiriye n’ Imvaho Nshya barimo abasezeranye imbere y’amategeko bavuga ko ari intambwe nziza bateye akaba ari n’ uburyo buzabafasha gukumira amakimbirane mu miryango  usanga na yo ari intandaro y’ihohotera.

Ntamakiriro Bosco wo mu Murenge wa Bushekeri, ati: ” Iryo hohoterwa ahantu rishobora guturuka ni mu kutumvikana mu muryango, ariko buri wese agiye ahuza na mugenzi we, bakaganira, bakajya inama ibintu byagenda neza, nta ho iryo hohoterwa ryaturuka”.

Nyirampakaniye Tabea na we ati: “Hari igihe umugabo ajya mu kazi yataha bwije umutima ukadiha ukavuga uti yantanye umwana, ashobora kugenda akazana undi mugore nta cyo navuga […], ariko ubu urwikekwe rurashize”.

Aba babyeyi banagarageje ko impanuro bahawe bazazishyira mu bikorwa  bakumira ihohotera kandi  bakita no ku bana babo, bakabaganiriza babereka ingaruka zo kwishora mu ngeso mbi kandi bakirinda ababashuka bagamije kubahohotera babicira  ejo hazaza.

Insanganyamatsiko y’ ubu bukangurambaga  igira iti: “Dufatanye twubake umuryango uzira ihohoterwa”.

Comments are closed.