Lisanne Ntayombya yahawe inshingano nshya muri perezidansi

7,097

Lisanne Ntayombya wakoreraga mu Busuwisi yahawe izindi nshingano nshya muri perezidansi y’u Rwanda.

Lisanne Ntayombya yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.

Ibi bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Lisanne Ntayombya yahawe izo nshingano hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshingwa rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Lisanne Ntayombya yari asanzwe ari umukozi w’Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye mu biro by’i Geneva mu Busuwisi, aho yari ashinzwe itumanaho n’ububanyi n’amahanga, akaba yarahakoze kuva mu mwaka wa 2011.

Comments are closed.