Texas: Abanyeshuri bari mu byishimo byo gusoza ay’isumbuye barashweho 9 barakomereka

2,796

Muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abanyeshuri bari mu birori byo kwishimira kurangiza amashuri yisumbuye bagabweho igitero n’umuntu witwaje imbunda, akomeretsa icyenda.

Iki gitero cyagabwe kuri aba banyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 19 ku Cyumweru tariki 23 Mata mu gace ka Jasper.

Kugeza ubu amakuru dukesha Reuters avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga ndetse akaba nta n’umwe wahasize ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu gace yavuze ko “batangiye iperereza ndetse hakaba hari abantu bafashwe bari kubazwa.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abantu bagabye iki gitero, icyo cyari kigambiriye n’andi makuru arambuye kuri icyo.

Comments are closed.