Wa mugore wo mu Ruhango uherutse kwica mugenzi we, yafatiwe i Kigali

3,417

Wa mugore wo mu Karere ka Ruhango uherutse kwica umugore mugenzi we amuziza kwifunga umugabo we, yafatiwe mu mujyi wa Kigali aho yari yahungiye.

Umudamu witwa MUSANABERA wo mu Karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, mu kagali ka Buhanda ukekwaho kwica umugore mugenzi we amuziza kwiha gushaka kwifunga umukunzi we yafatiwe mu mujyi wa Kigali aho yari yahungiye.

Aya makuru yemejwe n’inzego z’umutekano mu murenge wa Gatsata ndetse n’izo mu Karere ka Ruhango, bikavugwa ko yafashwe kuri uyu wa mbere mu masaha y’igitondo.

Uyu mugore Musanabera yabanje gutongana na nyakwigendera batonganira mu kabare bapfa umugabo, nyuma ngo bombi batashye batonganira mu nzira, ariko Musanabera agera iwe, afata umuhoro ahita atemagura uwo mugore maze ahita acika.

Comments are closed.