“Igihe ni iki ngo mwicarane n’abana” minisitiri w’uburezi yagiriye inama ababyeyi.
Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse bakanabakebura mu gihe bagize imyitwarire idahwitse. Ni mu gihe bagiye kumarana na bo amezi agera kuri abiri y’ibiruhuko byatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.
Mu butumwa bw’ibiruhuko yageneye abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’abarezi, Minisitiri Uwamariya yabibukije ko atari igihe cyo kwicara ngo bibagirwe inshingano zabo.
Yagize ati:“Igihe ni iki ngo mwicarane n’abana banyu, mwungurane ibitekerezo, mubarinde ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubashora mu ngeso mbi kandi mubafashe gusubiramo amasomo yabo kugira ngo bazagaruke ku ishuri bafite imbaraga”.
Abanyeshuri bo yabasabye kurangwa n’imyitwarire inoze muri ibi biruhuko, birinda ingeso zirimo nko kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Ati:“Banyeshuri, iki ni igihe cyo kuruhuka, mumarana umwanya n’imiryango yanyu, mwiga indangagaciro zo mu muryango zirimo ubupfura n’urukundo, mwirinda ingeso mbi zose nko kwishora mu biyobyabwenge n’ibisindisha. Muharanire gusubiramo amasomo yanyu, musoma ibitabo kandi mwihugure mu bumenyi munarangwe n’umuco wo kugira isuku ariko hejuru y’ibyo mukore imyitozo ngororamubiri”.
Muri ubwo butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Uburezi, Dr Uwamariya yasabye umuryango nyarwanda ubufatanye mu kubaka umunyarwanda ufite indangagaciro n’ibitekerezo biganisha ku bumenyi n’ubushobozi biteza imbere Igihugu.
Abanyeshuri batangiye ibiruhuko, ni abiga mu mashuri abanza ndetse n’abiga mu myaka ikomeza y’icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga. Abiga mu myaka isoza ibyiciro byombi by’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga, bazatangira ibiruko ku itariki ya 4 Kanama nyuma yo gusoza Ikizamini cya Leta bazatangira tariki 25 Nyakanga 2023.
Comments are closed.