Perezida wa KIYOVU SC yasabye FERWAFA kumuha igihe akiga ku kirego yarezwemo na Juvenal

3,072

Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Hean Francois Regis ’Général’, yasabye Akanama ka Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA iminsi 10 yo kwiga ku kirego cyo guharabika no kwangisha undi rubanda, yarezwemo na Mvukiyehe Juvénal bahoze bakorana muri Kiyovu Sports yashinje kuroga Urucaca mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’umwaka ushize.

Kiyovu Sports Limited yayoborwaga na Mvukiyehe Juvénal n’Umuryango Kiyovu Sports uyoborwa na Ndorimana Jean François Régis ’Général’, byombi byafatanyaga gushakira intsinzi Urucaca rwabuze Igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize ubwo rwatsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0 kuri Stade ya Nyagatare.

Kubura iki gikombe byateje umwiryane muri iyi kipe yo ku Mumena, habaho gusubiranamo no guhangana mu buyobozi kugeza ubwo Umuryango wa Kiyovu Sports uhagaritse Mvukiyehe mu bikorwa by’ikipe.

Tariki ya 19 Ugushyingo mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango Kiyovu Sports, Perezida wawo, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yakomoje ku ibura ry’Igikombe avuga ko iyi kipe yarozwe byatumye itsindwa na Sunrise FC ndetse byagizwemo uruhare n’uwahoze ari Umuyobozi wayo, Mvukiyehe Juvénal, binyuze ku muganga yihereye akazi ubwe.

Yagize ati “Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na ‘Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.”

Aya magambo yasembuye Mvukiyehe Juvénal washinjwe kuroga ikipe yayoboraga, tariki 28 Ukuboza 2023 atanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, arega Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana.

Mvukiyehe arega Ndorimana ’Général’ icyaha cyo kwangisha undi rubanda ndetse no guharabika.

Mu kirego yatanze, Mvukiyehe yibukije Akanama ka Komisiyo y’Imyitwarire ko atari ubwa mbere ’Général’ amureze muri FERWAFA kuko no muri Shampiyona y’umwaka ushize hagati yigeze kumushinja ’betting’ ku mikino ya Kiyovu Sports, bikarangira ayiburiye ibimenyetso amusaba imbabazi.

Ku wa Kane saa munani n’igice z’umugoroba aba bombi bagiye kuri FERWAFA kwitaba Komisiyo y’Imyitwarire.

Umwe mu bari mu cyumba cy’urubanza yabwiye IGIHE ko Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean Francois Regis, ’Général’ yabwiye iyi Komisiyo ko ari bwo bwa mbere abonye ibyo aregwa, asaba iminsi 10 yo kwiga dosiye y’urubanza.

Mu burenganzira amategeko aha uregwa iyi minsi 10 General yasabye yayihawe. Aba bombi bakazagaruka imbere ya Komisiyo tariki 14 Mutarama 2024.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru “Igihe” mbere y’urubanza, Mvukiyehe yakubise agatoki ku kandi, avuga ko azagezayo ’Général’ kugeza igihe ’abantu bagomba kuzajya bagenzura amagambo yo kuvugira mu ruhame.’

Ati:”Nzakomeza murege kugeza igihe nzabona ubutabera. Muri FERWAFA nibatankemurira ikibazo nzamurega muri CAF, naho nintanyurwa nzakomereza muri FIFA, na yo nindangarana njurire muri TAS. Abantu bakwiye kujya bamenya amagambo bavugira mu ruhame.

Icyo gihe Bwana MVUKIYEHE yavuze ko yifuza indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’amasuwisi angana na miliyoni 14 Frw.

Comments are closed.