Nyanza: Hari abaturage bamaze iminsi bimwa service kubera ko bavuganye n’itangazamakuru

4,613
(Photo archive)

Bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Nyanza mu mujyi wa Nyanza baravuga ko hari serivisi bimwa kubera ko baganiriye n’itangazamakuru.

Hari abaturage batuye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu kagali ka Nyanza, akagali gaherereye rwagati mu mujyi wa Nyanza baravuga ko bari mu bibazo bikomeye byo kwimwa serivisi ku kagali kubera ko abo baturage baba baravuganye n’itangazamakuru.

Umwe mu baturage wanze ko tumutangariza amazina bikaba byakongera ibibazo afite yabwiye umwe mu banyamakuru bacu bakorera i Nyanza ati:”Ubundi byatangiye mu mpera z’umwaka ushize ubwo umwe mu banyamakuru ba BTN yazaga gukora inkuru yo ku bitaro, kuva ubwo twabaye ibicibwa tuzira kuba ngo twaraganiriye n’uriya musore, rwose n’iyo ufite icyo usaba ku buyobozi baravuga ngo tugende tubisabe BTN

Uyu ubwo twamusangaga mu mujyi rwagati kuri uyu wa mbere ku munsi w’isoko yatubwiye ko amaze iminsi asaba serivisi ku Kagali ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza akamubwira ko adahari kandi amureba yicaye ntacyo akora, byose ngo ni uko yavugishije abanyamakuru, yagize ati:”Jye nari mfite ikibazo cy’ubwonere nakorewe n’amatungo y’umuturanyi, ariko maze kugera ku kagali inshuro eshatu nshaka ko bankemurira ikibazo ariko Gitifu akanga, akambwira ko ataboneka nyamara abandi akabakira, nakomeje kubaza impamvu, nibwo nabwiwe ko icyo nzira ari uko ngo njyewe naba naravuganye n’umunyamakuru

Ikibazo cya bamwe mu baturage bavuga ko badahabwa serisi kubera kuvugana n’itangazamakuru muri ako Karere ngo si icya vuba kuko hari n’abemeza ko babaye ibicibwa uhereye aho batuye kuko hari n’ubwo bajya gusaba serivisi bakabwirwa ngo bajye kuzaka “Samusoni”, uyu yagize ati:”Jyewe no ku Karere iyo mpageze banyita umunyamagambo kuko nigeze kuvuga amakuru y’ibitagenda neza ubwo abajura n’indaya bari batumereye nabi hano mu mujyi, ubu njya kwaka service bakambwira ngo njye kuyisaba Samusoni, kandi ntabwo muzi pe”

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere Bwana Ntazinda Elasme kuri kano karengane bano baturage bavuga ko bagirirwa bakimwa bumwe mu burenganzira bwabo bazira kuvugana n’itangazamakuru ariko ntibyadukundira kuko terefone ye itari iriho.

Comments are closed.