Wenceslas Twagirayezu wari waroherejwe na Danemark yagizwe umwere ku byaha bya Genocide
Bwana Twagirayezu wari waroherejwe n’igihugu cya Danemark kubera ibyaha bya Genocide yakekwagaho yagizwe umwere n’inkiko zo mu Rwanda.
None kuwa kane taliki ya 11 Mutarama 2024 i Nyanza mu ntara y’amajyepfo ku rugereko rw’urukiko rukuru hasomewe urubanza ubushinjacyaha bwaregaga Bwana Wenceslas TWAGIRAYEZU wakekwagaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Urukiko rwashyigikiye inyandiko yatanze n’abunganira uregwa yagaragazaga ko Bwana Wenceslas yari ari mu gihugu cya Zaire (DRC) mu gihe jenoside yari irimo iraba mu Rwanda.
Uyu mugabo yari yaroherejwe n’igihugu cya Danmark mu mwaka wa 2017, akaba yarashinjwaga ibyaha byabereye mu kigo cy’amashuri cya St Fidèle na Paruwasi Gatulika ya Busasamana byombi biri muri aka gace aho yaregwa uruhare mu rupfu rw’abatutsi bagera ku bihumbi bitatu.
Wenceslas Twagirayezu yabaga mu gihugu cya Denmark kuva mu mwaka wa 2001 ndetse akaba yari yaramaze no kubona ubwenegihugu bwacyo.
Comments are closed.