Bugesera: Abagana centre de Sante ya Nyamata baratabaza Leta na Minisante

11,973

Ikigo nderabuzima cya Nyamata giherereye mu Mudugudu wa Nyamata1, Akagari ka Nyamata ville Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera abajya kuhivuriza barasaba inzego bireba zirimo izo hejuru muri Minisiteri y’ubuzima kubafasha ku bona ubuvuzi ku gihe kuko bitari ibyo barakomeza gusiragira inyuma yamagara.

Mu gahinda kenshi, intimba ku mutima, amarira ashoka ku matama, mu kiniga cyinshi kuvuga bigoranye, uwitwa Mumararungu Asumpta umwe mu babyeyi wari uje kuvuza umwana we yabwiye umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko ikigo nderabuzima cya Nyamata cyamurangaranye kugeza ubwo umwana we agagariye mu mugongo.

Yagize ati: “Nageze hano saa mbiri none bampaye service bitinze kugeza ubwo umwana wange angagariye mu mugongo kuko nta kintu na kimwe bari bamuhaye cyo kumufasha. Kuri Mituweli hari abantu benshi kandi umuganga ari umwe.

Akimana Ratifa umunyeshuri waje kwivuza mu gitondo cya kare asabye agahushya ku kigo yigaho yavuze ko yagiye ku ishuri yagerayo akumva atameze neza agahita asaba agahushya akajya kwa muganga ngo ahageze yabuze umuganga umwakira kuko uwakoraga yari wenyine kandi ari kwakira abarwayi benshi.

Ati: “Nahageze saa moya none ngejeje saa kumi bataramvura kuko hari gukora umuganga umwe akagusuzuma agahita ajya kuguha ibisubizo yarangiza akaguha n’imiti.”

Uzabakiriho Theogene yavuze ko yararanyije bitewe nuko ngo nabwo yaje akahasanga abantu benshi bukamwiriraho agahitamo gutaha ahubwo akiyemeza kuza azindutse ariko nabyo byanze ahasanga abandi benshi bahaje mu cyakare.

Umwe mu bakozi ukorera ku bitaro bikuru by’Akarere ka Bugesera ariko utashatse ko amazina ye atangazwa yahamirije indorerwamo.com ko koko ikibazo cy’ubuke bw’abaganga gihari kuko bamwe basezeye iki kigo bakigira gukora ahandi, mu gihe abandi bari muri konje.

Akomeza avuga ko ubu ikigo nderabuzima cyose kirimo gukorwamo n’abaganga batandatu basabwa kwakira byibuza ku munsi abarwayi bari hagati 150 no kurengaho kuri uwo mubare kuko ikigo nderabuzima cya Nyamata aricyo cyo nyine kiri mu Murenge wose.

kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru umunyamakuru yashatse kubaza iby’iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ariko inshuro zose twahamagaye umuyobozi kuri telephone ngendanwa ntiyitabye ndetse n’ubutumwa yohererejwe ntiyabusubije.

Bigoranye twaje kuvugana n’umuyobozi mukuru w’ibitaro by’Akarere ka Nyamata, Dr. Sebujuri Jean Marie Vianney, mu gasuzuguro kenshi atubwira ko adafite umwanya wo kuvuga kuri icyo kibazo.

Dr. Sebajuri JMV yavuze ko adashaka kugira icyo avuga ku barwayi batabona ubuvuzi bw’aho ayobora

Uko biri kose, umuturage afite uburenganzira bwo kuvurwa no guhabwa service nziza kandi ku gihe, mu gihe noneho arwaye byo biba ari akarusho kuko ubuzima bw’umunyarwanda buza ku isonga mbere y’ibindi byose.

Abaturage bagana iki kigo nderabuzima bose bahuriza ku gusaba inzego bireba ko zakongera umubare w’abaganga bahakora.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhani/ indorerwamo.com)

Comments are closed.