Impamvu 50 Cent yatangaje ko agiye kumara umwaka adakoze imibonano mpuzabitsina.

11,674
Kwibuka30

Umuraperi akaba kuri ubu ari umukinnyi wa firime zirimo na expendables igice cya 4 iherutse gusohoka, yatangaje ko yihaye umwaka wose adatera akabariro, akaba azongera kubikozwa ari uko awusoje.

Abenshi babifashe nk’imikino dore ko asanzwe yikundira abagore, cyane ko n’abahungu be be babiri yababyaye ku bagore babiri batandukanye. Imfura ye yitwa son Marquise Jackson, yavutse kuwa 13 Ukwakira, 1997. Yabyawe na Shaniquah Thompkins, mugihe ubuheta bwe, akaba ari nawe muherezi yabyaranye na Daphne Joy Witwa Sire Jackson , yavutse ku wa 1 Nzeri, 2012, akaba kuri ubu afite imyaka 11.

Kwibuka30

Kuri ubu Curtis James Jackson III, uzwi nka 50 Cent amaranye iminsi n’umunyamerikakazi witwa Jamira Haines bamaranye imyaka irenga ine bari kumwe. Yaje akurikiye Ciara bakanyuzanyijeho hagati ya 2007 na 2010 ubwo uyu muraperi w’imyaka 48 yabengukaga Daphne Joy.

Amakuru akomeje kugaragaza ko uyu mugabo ngo kuko ahugiye mu gushyira mu bikorwa imishinga ye, irimo no gukina firime, ndetse akanashyiramo agafaranga, abifatanyije n’indi mirimo y’ubushabitsi akora, n’ubundi byakunda ko abigeraho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.