Impamvu umunyamidelikazi Sofia Richie Grainge yari yarahishe ko atwite.

2,336

Sofia Richie Grainge ni umunyamerikakazi ufite imyaka 26 y’amavuko akaba yaravukiye muri California mujyi wa Los Angeles. Richie yatangiye kumurika imideli ku myaka 14 abifashijwemo na Teen Vogue, nyuma y’umwaka yasinyanye amaserano y’imikoranire na Mary Grace swim aherutsa Model Manangement.

Sofia Richie yagaragaye mu bikorwa byo kumurika imideli byateguwe na Adidas, Tommy Hilfiger, DL1961, Madonna’s Material Girl Line, Jacquie Aiche, Michael Kors na PrettyLiitleThing. Sofia uretse kuba ari n’umumurikamideli (model) iki kiragano cyagizeafite n’ubuhanga mu guhanga imideri bizwi nka Fashion designing.

Taliki 22 Mata 2023, nibwo Sofia Richie yashyingiranwe n’umuherwe Elliot Grainge ufite inzu ya 10K Projects itunganya imiziki (Music label) yafashije abahanzi bamenyekanye nka 6ix9ine, Iann Dior, Ice spice n’abandi bahanzi bagiye batandukanye. Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye kuri Hotel du Cap-Eden-Roc mu bufaransa.

Ku munsi w’ejo kuwa 4 mu kiganiro na Vogue nibwo sofia yabajijwe ibibazo byinshi birimo no kuba yarahishe ko atwite. Sofia yatangiye avuga ko umwana ameze neza ko ari gukura ntakibazo anashyira hanze amarangamutima yuko yifuza kubyara umukobwa kuko byar’inzozi kugira imfura y’umukobwa.

Sofia Richie ari kumwe n’umugabo we Eliot Grainge bategerezanije amatsiko umwana wabo w’umukobwa

Yabajijwe impamvu yakomeje guhisha ko atwite asubiza agira ati:“Nshaka ko umwana wanjye aba umwana, sinshaka kumumenyekanisha kuri Instagram cyane. Ntago ari uko nifuza ubuzima bw’umwana wanjye, sinshaka kumuhitiramo icyerekezo cy’ubuzima bwe  nshaka kumuha amahirwe akazihitiramo we icyo azashaka gukora mu buzima bwe. Niba ashaka kubaho mu buzima bw’abasitari azabyihitirimo.”

Hari hashize amezi atandatu atagaragara

Iyo niyo mpamvu hashize amezi 6 Sofia atagaragara mu mafoto acicikana ku mbuga nkoranyambaga gusa ariko yavuze ko ubwo inda yujuje amezi 7 agiye gutangira kwiyereka abakunzi be anabatangariza ko atwite anongera kwifatanya nabo ndetse anasubukure ibikorwa bye by’imideli.

(Inkuru ya Plat The Fashionista)

Comments are closed.