Uko impanga zatandukanyijwe zikagurishwa zikivuka zahujwe na video yo kuri TikTok

3,072
Kwibuka30

Amy na Ano ni impanga (vraies jumelles/identical twins), ariko bakivuka bahise bamburwa nyina bagurishwa mu miryango itandukanye. Imyaka myinshi nyuma yaho, ubwabo barabonanye biciye ku kiganiro cy’impano gica kuri TV hamwe na video yo kuri TikTok. Uko babwiranaga amateka yabo basanze bari mu mpinja ibihumbi zo muri Georgia zibwe mu bitaro zikagurishwa, zimwe na vuba aha mu 2005. Ubu barifuza ibisubizo.

Amy arimo kuzenguruka mu cyumba cya hotel mu mujyi wa Leipzig mu Budage. “Mfite ubwoba, mfite ubwoba bwinshi” ni ko avuga n’igihunga. “Maze icyumweru ntasinzira. Amaherezo aya ni amahirwe yo kubona ibisubizo ku byatubayeho.”

Impanga ye, Ano, yicaye mu ntebe, arareba video zo kuri TikTok kuri telephone ye. “Uyu niwe mugore ushobora kuba yaratugurishije,” niko avuga araranganya amaso.

Ano nawe aremera ko afite igihunga, kuko atazi uko ari bubyifatemo, niba ari bubashe kugenzura umujinya we.

Ni impera y’urugendo rurerure. Bavuye muri Georgia bajya mu Budage, bizeye kubona ikibura mu ihurizo bafite. Amaherezo bagiye guhura na nyina wabibarutse.

Mu myaka ibiri ishize bariho bahuza ishusho y’uko byagenze. Uko bagenda bavumbura ukuri, basanze bari mu mpinja ibihumbi muri Georgia zashimuswe mu bitaro zikagurishwa ibyakozwe mu gihe cy’imyaka za mirongo. N’ubwo abategetsi bagerageje guperereza ibyabaye, nta muntu wigeze abiryozwa kugeza ubu.

Inkuru y’uko Amy na Ano babonanye ihera igihe bari bafite imyaka 12. Amy Khvitia yari mu nzu y’umugore yafataga nka nyina iruhande rw’Inyanja y’Umukara (Mer Noire/Black Sea) areba ikiganiro akunda kuri televiziyo, Georgia’s Got Talent.

Muri icyo kiganiro hari umukobwa ubyina imbyino yitwa ‘jive’ basa cyane. Ntibyari ugusa gusa, ahubwo yasaga nk’aho ari undi Amy neza neza.

Amy (ibumoso) ku myaka 12 na Ano (iburyo) nawe ku myaka 12 arimo kubyina muri Georgia’s Got Talent

“Buri wese yahamagaraga mama akamubaza ngo: ‘Kuki Amy arimo kubyina yitwa irindi zina?”, niko avuga.

Umuryango yabagamo ntabwo wabyitayeho. Uyu nyina yaravugaga ati: “Buri muntu agira uwo basa.”

Hashize imyaka irindwi, mu Ugushyingo(11) 2021, Amy yatangaje video ye kuri TikTok afite imisatsi y’ubururu n’ibitsike bye birimo iherena.

Muri 320km kure i Tbilisi, undi mukobwa w’imyaka 19, Ano Sartania, yohererejwe iyo video n’inshuti ye. Yabonaga ari “ibintu byiza kuba dusa”.

Ano yagerageje gushakisha kuri internet uyu basa ufite iherena hejuru y’ijisho ariko ntiyamugeraho, nuko atangaza iyi video kuri group WhatsApp ya kaminuza ngo arebe niba hari uwamufasha.

Umuntu umwe wari uzi Amy yabonye ubwo butumwa maze arabahuza akoresheje Facebook.

Amy ako kanya yahise amenya ko Ano ariwe mukobwa amaze imyaka abonye muri Georgia’s Got Talent.

“Nari maze igihe kinini cyane ngushakisha!” niko yamwandikiye. “Nanjye ni uko,” Ano arasubiza.

Mu minsi micye yakurikiyeho, uko bandikirana bavumbuye ko bafite byinshi bahuje, ariko byose ntibyari bisobanutse.

Basanze bombi baravukiye mu bitaro by’abagore bya Kirtskhi – ubu bitakibaho – mu burengerazuba bwa Georgia ariko, nk’uko inyandiko z’amavuko zibigaragaza, harimo ibyumweru bicye hagati y’amatariki yo kuvuka kwabo.

Ntabwo rero baba ari abavandimwe, uretse no kuba impanga. Ariko kandi bahuje byinshi cyane. Bakunda muzika imwe, bombi bakunda kubyina kandi bogoshe kimwe. Basanze bafite indwara imwe bavukanye, uburwayi bw’amagufa bwitwa dysplasia.

Byasaga naho bombi barimo kuvumbura iyobera. “Buri gihe namenyaga ikintu gishya kuri Ano, ibintu bigenda biba ibidasanzwe,” niko Amy avuga.

Bapanze guhura, nuko hashize icyumweru, mu gihe Amy yarimo asatira station metro ya Rustaveli mu murwa mukuru Tbilisi, we na Ano babonana imbona nkubone ku nshuro ya mbere.

“Byari nko kwireba mu icyirori, isura nk’iyanjye neza, ijwi nk’iryanjye neza. Ndi we nawe ni njye,” niko Amy avuga. Aho nibwo bahise bamenya ko ari impanga zihuje byose.

Ano ati: “Sinkunda guhoberana, ariko naramuhobeye cyane”.

Ano (ibumoso) na Amy (iburyo) – bahuriye bwa mbere kuri Rustaveli metro station – kenshi baba bafite inyogosho imwe

Biyemeje guhangara imiryango yabo kandi ku nshuro ya mbere bamenye ukuri. Bari abana bafashwe n’imiryango nk’abayo.

Amy yagize uburakari kandi yumva ko ubuzima bwe bwose bwari ikinyoma.

Yambaye umukara kuva hasi kugera hejuru, arababaye ndetse arihanagura amarira ku matama. Ati: “Ni nkuru ibabaje. Ariko ni ukuri.”

Ano ati: “Nari mbabaye kandi ndakariye umuryango wanjye, gusa nashakaga ko icyo kiganiro gikomeye kirangira twese tugakomeza ubuzima.”

Mu kumenya ibirenzeho, izi mpanga zavumbuye andi makuru ku nyandiko zabo z’amavuko, ko hamwe n’amatariki bavukiyeho, byose ari ibinyoma.

Nyuma yo kunanirwa gusama ngo abyare, nyina wa Amy avuga ko inshuti yamubwiye ko hari umwana utifuzwa kwa muganga. Yagombaga kwishyura abaganga maze akamutwara akaba uwe.

Nyina wa Ano nawe yabwiwe inkuru nk’iyo.

Nta n’umwe muri iyi miryango yakiriye aba bana yari iziko umwe afite impanga ye, kandi uretse no kwishyura amafaranga menshi ngo bahabwe aba bakobwa, bavuga ko batari bazi ko bitemewe n’amategeko.

Georgia yari mu bihe by’amakimbirane kandi abakozi b’ibitaro babaga bari muri ibi bikorwa byo kugurisha abana, bityo imiryango igakeka ko byemewe.

Nta n’umwe muri uyu muryango watangaje amafaranga baguze abo bana.

Izi mpanga ntizashoboraga kwihangana zitamenye niba ababyeyi bazo nyakuri barazigurishije bashaka indonke.

Tamuna Museridze yashinze Facebook group yo gufasha abashakisha abana babo, abavandimwe nyakuri cyangwa ababyeyi babibarutse

Amy yashakaga guhiga nyina ubabyara ngo bamenye ukuri, ariko Ano ntiyabyumvaga neza. “Kuki ushaka guhura n’uwo muntu ushobora kuba yaratugambaniye?” arabaza.

Amy yabonye ‘Facebook group’ yo guhuza imiryango yo muri Georgia n’abana bikekwa ko bahawe indi miryango bakivuka mu buryo butemewe n’amategeko, kuri urwo rubuga abantu basangiraga inkuru zabo.

Umukobwa ukiri muto wo mu Budage yarasubije, avuga ko nyina yabyaye impanga mu bitaro by’abagore i Kirtskhi mu 2002 ariko uretse kubwirwa ko bapfuye, yamanye gushidikanya.

Ibipimo bya DNA/AND byerekanye ko uwo mukobwa wo kuri ya Facebook group ari umuvandimwe w’izi mpanga, kandi abana na nyina Aza mu Budage.

Amy yifuje cyane guhura na Aza, ariko Ano yakomeje gushidikanya. Aburira impanga ye ati: “Uyu ni umuntu ushobora kuba yaratugurishije, ntabwo azakubwira ukuri”. Gusa nanone yemeye kujyana na Amy mu Budage ngo amushyigikire.

Kuri ya Facebook group izi mpanga zakoresheje ijambo Vedzeb, bivuze ngo “ndashakisha” mu rurimi rwo muri Georgia.

Hagiyeho ubutuma bwinshi cyane bw’ababyeyi b’abagore bavuga ko abakozi ku bitaro bababwiye ko abana babo bapfuye, ariko nyuma bagasanga izo mpfu zitazwi kandi abana babo bashobora kuba bakiriho.

Ubundi butumwa ni ubw’abana nka Amy na Ano, bashakisha ababyeyi babibarutse.

Kwibuka30

Iyi group iriho abantu barenga 230,000 kandi, uretse ibipimo bya DNA bikorwa kenshi, yashyize urumuri ku gice cy’umwijima mu mateka ya Georgia.

Umunyamakuru Tamuna Museridze niwe washinze iyi Facebook Group mu 2021 nyuma yo gusanga aho aba ari abamwakiriye. Yasanze inyandiko ye y’ivuko ibiriho atari byo ubwo yariho atunganya inzu ya ‘nyina’ wari umaze gupfa.

Yatangije iyo group ashakisha umuryango we w’ukuri, ariko byarangiye iyo group ibaye ikintu kinini cyane cyerekana skandali z’ubucuruzi bw’abana ibihumbi za mirongo bikozwe n’abantu benshi mu gihe cy’imyaka za mirongo.

Tamuna yafashije guhuza imiryango amagana, ariko we ntarabona uwe.

Yavumbuye isoko rihishe rigurishirizwaho abana muri Georgia ryatangiye kuva mu ntangiriro z’imyaka ya za 1970 kugeza muri 2006.

Atekereza ko ryari rikuriwe n’itsinda ry’abagizi ba nabi kandi ririmo abantu batandukanye muri sosiyete, kuva ku bashoferi ba taxi kugera ku bantu bo hejuru cyane muri leta.

Abategetsi n’abakozi bamunzwe na ruswa bakoraga inyandiko mpimbano z’ivuka zibaga zikenewe mu kwemererwa kurera umwana.

“Umubare uteye ubwoba, hejuru y’impinja 100,000 zaribwe. Byari ibintu biteguwe,” niko avuga.

Tamuna asobanura ko yageze kuri uwo mubare abaze abantu bamuvugishije akongeraho igihe gishize hamwe n’uburyo ibi byabaye henshi mu gihugu.

Mu kutagera ku nyandiko – zimwe zaratakaye izindi ntibazitanga – biragoye kumenya neza umubare wa nyawo.

Tamuna avuga ko ababyeyi benshi bamubwiye ko iyo basabaga kureba imirambo y’impinja zabo bababwiraga ko zamaze guhambwa mu irimbi ry’ibitaro.

Irina Otarashvili yabyaye impanga mu 1978 – yabwiwe ko zapfuye ariko ubu abona ko byari ikinyoma

Tamuna avuga ko nyuma yamenye ko nta marimbi aba ku bitaro muri Georgia. Hari abandi babyeyi berekwaga imirambo y’abana b’impinja imaze igihe mu buruhukiro kugira ngo bemere.

Tamuna avuga ko byari bihenze kugura umwana, agera ku 1,000 maneti ($1,400) ku mukobwa na 1,500 maneti ($2,100) ku muhungu – ni hafi umushahara w’umwaka ku mukozi uciriritse muri Georgia. Yasanze abana bamwe barajyanwaga n’imiryango hanze muri Amerika, Canada, Cyprus, Uburusiya na Ukraine.

Mu 2006 Georgia yahinduye amategeko agenga kwakira umwana mu muryango kandi ikaza amategeko arwanya ubucuruzi nk’ubu bituma bigorana kongera kubona umwana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Undi muntu urimo gushaka ibisubizo ni Irina Otarashvili. Yabyaye impanga z’abahungu muri bya bitaro bya Kvareli mu 1978.

Abaganga bamubwiye ko abo bana bameze neza ariko, ku mpamvu atasobanuriwe, bagumishijwe kure ye.

Hashize iminsi itatu bavutse, bamubwiye ko bombi bapfuye bitunguranye. Umuganga yamubwiye ko bari bafite ibibazo by’ubuhumekero.

Irina n’umugabo we ntabwo babyumvise, ariko muri icyo gihe cy’Abasoviyeti “ntiwashoboraga kugira icyo ubaza ubutegetsi” niko avuga. Yemeye ibyo bavuze.

Umukobwa wa Irina, Nino Elizbarashvili, avuga ko kenshi yatekerezaga ku isanduku ihambye mu murima wabo

Basabwe kuzana isanduku bagatwara imirambo y’abana babo ngo bayishyingure mu irimbi cyangwa mu murima wabo, nk’uko byakorwaga cyane icyo gihe. Umuganga yabasabye kutigera bafungura iyo sanduku ngo kuko byaba bibi cyane babonye iyo mirambo.

Irina yakoze nk’uko yabwiwe, ariko imyaka 44 nyuma yaho umukobwa we Nino yabonye Facebook group ya Tamuna maze agira amatsiko.

Yaribwiye ati: “Wasanga basaza bacu batarapfuye.” Nino na murumuna we Nana biyemeje gucukura ya mva ngo barebe ikiri muri ya sanduku.

Ati: “Umutima wanjye waradihaga ubwo twayifunguraga. Twasanze nta magufa arimo, ahubwo harimo uduti gusa. Twibajije niba duseka cyangwa turira.”

Nino avuga ko polisi ya hano yemeje ko ibiri muri iyi mva ari amashami y’ibiti by’imizabibu kandi nta bisigazwa by’umuntu birimo.

Ubu yemera ko basaza be babuze cyera bashobora kuba bakiriho.

Uyu muryango uvuga ko polisi ya hano yemeje ko ibyo basanze muri iyi sanduku ari amashami y’ibiti by’imizabibu

Muri ya hoteli y’i Leipzig, Amy na Nano baritegura guhura na nyina wabibarutse. Ano avuga yahinduye ibitekerezo ashaka kubivamo. Ariko ni igihe cy’ingenzi, arahumeka aritsa, maze yemera gukomeza.

Aza, nyina wabibarutse, abategereje n’igishyika mu kindi cyumba cy’iyi hoteli.

Amy afungura umuryango ashidikanya na Ano aramukurikira, hafi kumusunikiramo imbere.

Aza atera intambwe abahobera bombi cyane, buri mpanga ku ruhande rumwe. Hashize iminota bafatanye batyo, nta uvuga.

Ano (ibumoso), Aza (hagati) na Amy (iburyo) bahura bwa mbere na nyina i Leipzig, mu Budage, aho ubu aba
Insiguro y’isanamu,Ano (ibumoso), Aza (hagati) na Amy (iburyo) bahura bwa mbere na nyina i Leipzig, mu Budage, aho ubu aba

Amarira yatangiye gushoka ku matama ya Amy ariko Ano akomeza kuba ikinya. Ndetse yasaga n’ubangamiwemo.

Uko ari batatu baricaye ngo baganire ukwa bonyine.

Nyuma, izi mpanga zavuze ko nyina yabasobanuriye ko yarwaye akimara kubabyara akajya muri coma. Akangutse, abakozi bo ku bitaro bamubwiye ko abana be bakimara kuvuka bahise bapfa.

Yavuze ko guhura na Amy na Ano byahaye ubuzima bwe igisobanuro gishya. Nubwo ubu batabana ndetse bari kure na kure, bakomeza kuvugana.

Mu 2022, leta ya Georgia yatangije iperereza ku mateka y’abana bagurishijwe. Babwiye BBC ko bavuganye n’abantu barenga 40 ariko ko “ibyabaye byari bishaje cyane kandi amakuru menshi yatakaye”.

Umunyamakuru Tamuna Museridze avuga ko yahaye abategetsi amakuru afite ariko leta itaravuga igihe izasohorera raporo kuri ibi.

Georgia

Leta imaze kugerageza nibura ubugira kane ishaka kugera ku muzi w’ibyabaye.

Aho harimo iperereza ryakozwe mu 2003 ku igurishwa ry’abana mu mahanga ryatumye hari abantu batabwa muri yombi ariko nta makuru yatangajwe. No mu 2015, nyuma y’irindi perereza, itangazamakuru rya Georgia ryavuze ko umukuru w’ibitaro by’abagore bya Rustavi, Aleksandre Baravkovi, yatawe muri yombi ariko nyuma agirwa umwere asubira mu kazi.

BBC yegereye minisiteri y’ubutegetsi ya Georgia ku makuru arambuye ku byabaye ku bantu runaka ariko twabwiwe ko amakuru bwite y’abantu adashobora gutangazwa.

Tamuna ubu yahuje imbaraga n’umunyamategeko mu by’uburenganzira bwa muntu, Lia Mukhashavria, ngo bageze ibirego mu nkiko za Georgia bya bamwe mu bo kuri ya Facebook group.

Barashaka uburenganzira bwo kugera ku nyandiko z’ivuko – ikintu ubu kidashoboka mu mategeko ya Georgia. Bizeye ko ibi byafasha kubona umucyo.

Ano ati: “Iteka numvaga hari ikintu cyangwa umuntu mbuze mu buzima bwanjye. Najyaga ndota umukobwa muto wambaye umukara wankurikiraga hose ambaza uko umunsi wanjye wagenze.”

Ibyo byiyumvo n’inzozi byarashize ubwo yabonaga Amy.

(SRC: BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.