Bugesera: Meya yibukije urubyiruko ko aribo mbaraga z’igihugu arusaba kururinda

1,462

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yasabye urubyiruko kuzirikana igihugu cyabo cy’u Rwanda bakarukorera nk’abana barwo ndetse bakanarurinda mu gihe byaba ngombwa kuko ari bo mbaraga z’igihugu kandi bafite imyaka myinshi yo kubaho.

Ni ibikubiye mu butumwa uyu muyobozi yageneye urubyiruko rwo mu Karere ayoboye ndetse n’urundi rwo mu gihugu hose binyuze muri siporo y’umukino wahuzaga inzego z’umutekano ndetse n’iz’abasivile wabereye mu Karere ka Bugesera mu rwego rw’ibikorwa bibanziriza kwizihiza Umunsi w’Intwari.

Mayor Mutabazi Richard, yagize ati: “urubyiruko, icya mbere ni ukubibutsa ko ubutwari ari indangagaciro nkuru mu zindi. Ko ubutwari ari bwo bwahanze u Rwanda burabwagura, ndetse ko ari na bwo bwagiye buvana u Rwanda mu byago by’icuraburindi. Byityo rero nk’urubyiruko rufite inshingano yo gukorera u Rwanda no kururinda kuko ari rwo rufite imyaka myinshi iri imbere yo kubaho“.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kwigira kuri rugenzi rwa rwo rwabanje mbere ibikorwa by’ubutwari byaruranze. bazirikana ko ubu bibukwa nk’intwari. nabo bakagenza batyo bakora ibikorwa by’ubutwari bihesha ishema igihugu n’abagituye.

Ati: “ni ukureba ibikorwa byagiye biranga intwari z’igihugu namwe mukabyigiraho mu migenzereze yanyu ya buri munsi mu byo mukora mukabinoza neza birimo kwiga n’indi mirimo mukora. Ko kwitwa intwari utirebaho wenyine ahubwo ureba ku nyungu rusange ndetse n’uruhurirane rw’ibikorwa bibumbiye hamwe umuntu akora bigamije inyungu rusange“.

Yunzemo ko urubyiruko bibaye ngombwa ko rwa kwitangira igihugu rutazuyaza. Kuko kwitwa intwari bihera mu mabyiruka y’umuntu akiri muto mu tekereze ye harimo gukunda igihugu kuruta ibindi byose.

Yagize ati: “hanyuma ukanamenya y’uko bibaye ngombwa mu mwanya urimo, ari impamvu zo kwitangira igihugu wakitangira. Ibyo rero akaba ari byo bigira umuntu intwari“.

Buri mwaka taliki 01 Gashyantare Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihiza Umunsi w’Intwari. Ni umunsi ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi ibaye, uno mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Comments are closed.