Imikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 yigijwe inyuma 

312

Imikino y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 yimuriwe mu ntangiriro za 2026 muri Maroc kugira ngo itazahurirana n’iy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (FIFA Club World Cup) iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iri rushanwa Nyafurika ryari riteganyijwe mu mpeshyi mu 2025 bityo rikaba ryimuriwe mu ntangiriro za 2026 kuko muri icyo gihe tariki 15 Kamena kugeza 13 Nyakanga 2025, hateganyijwe Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizakinwa mu buryo bushya bw’amakipe 32.

Comments are closed.