Trump yifatiye mu gahanga Kamala Harris avuga ko afite ubwenge buke.

358

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba akataje ibikorwa byo kwiyamamaza ashaka manda ya kabiri, yavuze ko Kamala Harris bashobora guhatanira uyu mwanya, ari umuntu ufite ubwenge buke cyane.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye Inama ivuga ku iterambere rya Bitcoin yaberaye i Tennessee. Uyu mugabo yavuze ko iri koranabuhanga ridasanzwe, ashimangira ko “Ari igitangaza gikomoka ku bufatanye bwa muntu.”

Yashimangiye ko abitabiriye iki gikorwa ari abantu b’abahanga cyane, ati “Iki cyumba kiratangaje. Abantu bari muri iki cyumba bafite ubuhanga.”

Nubwo atamuvuze mu izina, Trump yagize ati “Mpanganye n’umuntu ufite ubwenge buke [mu matora ya Perezida wa Amerika].”

Byitezwe ko Kamala Harris azahagararira Ishyaka ry’Aba-Democrates mu matora ya Perezida ategerejwe mu Ugushyingo, nyuma y’uko abonye abamushyigikira benshi muri iri Shyaka, biganjemo n’abasanzwe bafite izina rikomeye muri politiki ya Amerika.

Byitezwe ko azemezwa mu Nama Rusange y’iryo Shyaka itegerejwe muri Kanama uyu mwaka.

Comments are closed.