Ingabo z’u Rwanda zirashnjwa kwinjirira ikoranabuhanga ry’indege zo muri DRC

519

Leta ya DR Congo yatangaje ikirego gishya ishinja ingabo z’u Rwanda cyo “kwinjirira guteje akaga” imikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu.

‘Global Positioning System’ (GPS) ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza.

Leta ya Congo ivuga ko yabonye “ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe” – ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’ amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.

Kinshasa ivuga ko iperereza tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana na zo M23”.

Ikirego cyo muri ubu bwoko ni gishya mu byo Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali ku bibera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Uruhande rw’u Rwanda cyangwa M23 nta cyo biratangaza kuri ibi birego bya Kinshasa, gusa u Rwanda rwakomeje kuvuga ko ikibazo cya DR Congo kireba Abanyecongo ubwabo.

Kinshasa ivuga ko ibi ari “uguhonyora gukomeye” amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda.

Leta ya Congo yageze ku miryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano, irushinja gutera ubutaka bwayo iciye muri M23.

Leta y’u Rwanda inenga ubutegetsi bwa DR Congo kunanirwa gukemura ikibazo cya M23 nk’Abanyecongo n’ikibazo cy’impunzi z’Abatutsi b’Abanyecongo bari mu Rwanda na Uganda, ikavuga ko ikibazo cyabo ari cyo gituma M23 igenda ikongera ikagaruka. Ishinja kandi ingabo za Congo gukorana n’umutwe urwanya Kigali wa FDLR.

Kuri aya makimbirane hagati y’ibihugu, mu 2012 hashyizweho urwego rw’ingabo n’inzobere rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rugenzura ibikorwa by’umutekano mucye hagati y’imipaka y’ibi bihugu, ntibizwi niba Congo yagejeje kuri uru rwego iki kirego gishya.

Comments are closed.