Umuraperi Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi

312

Umuherwe akaba n’umuraperi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha bw’umujyi wa New York.

Umunyamategeko wa Diddy ari we Marc Agnifilo yemeye ko umukiliya we yatawe muri yombi, gusa ashimangira ko bitari bikwiriye ngo kuko ibirego ashinjwa bamubeshyera.

Ntabwo hatangajwe icyaha cyihariye cyatumye Diddy atabwa muri yombi gusa amaze igihe ashinjwa ibyaha bitandukanye bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yagiye akorera abagore n’abakobwa batandukanye.

Mu cyumweru gishize, Diddy w’imyaka 54 yongeye kuregwa n’umuhanzi Dawn Richard amushinja ihohotera rishingiye ku gitsina, ivangura rishingiye ku gitsina n’ubutekamutwe. Ni nabyo birego byatanzwe ku nzego z’ubugenzacyaha mu Mujyi wa New York aho yafatiwe.

Muri uku kwezi kandi hari ikindi kirego Diddy yasabwemo kwishyura impozamarira za miliyoni 100 z’amadolari, aho uwitwa Derrick Lee Smith yamushinjaga ihohotera rishingiye ku gitsina ryabaye mu myaka 30 ishize.

Ibintu byatangiye gukomerera Diddy mu 2023 ubwo umuhanzi Casandra Ventura bigeze gukundana yamugezaga mu rukiko, amushinja kumufata ku ngufu no kumuhohotera mu myaka icumi bamaze bakorana, banakundana.

Ikibazo baje kugikemura mu bwumvikane kitageze mu nkiko mu Ugushyingo 2023.

Diddy ni umwe mu baraperi bagize igikundiro muri Amerika, akaba n’umwe mu bari bafite inzu zikomeye zafashije kuzamura abahanzi benshi mu mateka y’injyana ya Rap muri Amerika.

Comments are closed.