Iyo umuryango umwe uzimye, Igihugu kiba kibuze amaboko – Minisitiri Uwimana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, avuga ko umuryango ari inkingi ihetse Abanyarwanda, bityo iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko.

Yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, ubwo mu Karere ka Ngoma, hibukwaga ku nshuro ya 17, imiryango yazimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Avuga ko iyo hibukwa imiryango yishwe ikazima hazirikanwa abari bayigize n’ababujijwe uburenganzira bwo kuvuka, abo bose bakaba barishwe mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi ku buryo hatagombaga kugira urokoka ngo agire umuryango.
Avuga ko abari bagize iyi miryango bazahora bibukwa, kandi Abanyarwanda muri rusange bahari.
Avuga ko ari inshingano y’Abanyarwanda kubasubiza agaciro bambuwe no guharanira ko Jenoside itazaba ukundi.
Kwibuka iyi miryango ngo bifasha mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Gihugu no hanze yacyo.
Minisitiri Uwimana avuga ko Igihugu cyemera ko umuryango ari inkingi ihetse Abanyarwanda.
Ati :“Iyo umuryango umwe uzimye Igihugu kiba kibuze amaboko. Kuzima kw’imiryango ni ko kuzima kw’Igihugu. Nka Minisiteri y’Umuryango intego ni ukugira umuryango ushoboye kandi utekanye, kugira ngo bishoboke ababyeyi turasabwa gukomera ku nshingano zacu zo kurerera u Rwanda, dutoza abana bacu indangagciro zikwiye.”

Yabasabye kandi gutoza abana kubaha no kwiyubaha, gukunda umurimo no gukunda Igihugu ku buryo babasha kukitangira.
Umuyobozi wa IBUKA, Dr Philbert Gakwenzire, avuga ko kwibuka imiryango yazimye no kuyiha agaciro ari ngombwa, kuko bifasha kunyomoza abakigoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayipfobya bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko kwegeranya amazina, amafoto n’ubuhamya by’ahiciwe Abatutsi ari intwaro ikomeye yo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside.
Yasabye ababyeyi, abayobozi n’abakuru gusangiza ababyiruka ukuri kw’amateka ya Jenoside. Yasabye kandi ko imiryango yazimye yazirikanwa, hakamenyekana amazina y’abayigize n’abari bayigize hanabikwe amateka n’ibirango byerekana aho biciwe.
Yagize ati “Tubike ibimenyetso by’amateka dushyireho n’ibindi birango byerekana aho biciwe, twandike ubuhamya, tubibuke mu nzu z’ibitabo no ku mbuga nkoranyambaga. Dukoreshe inzira zose maze amateka yabo azahoreho.”
Mu buhamya bwe, Mukantaganzwa Liliose, wari utuye mu cyahoze ari Komini Rukira, yavuze ko Jenoside yatangiye yaragiye gusura kwa nyirarume i Gatore mu Karere ka Kirehe.

Iyo avuga uko yarokotse urupfu kenshi bisa n’ibitangaza, kuko byageze n’aho uwagombaga kumwica bwa nyuma ari we wamubwiye ngo yiruke ahunge kuko interahamwe zari zamenye amakuru ko Inkotanyi ziri hafi.
Yagize ati “Baraduhamagaje twese tuva aho twihishe batubwira ngo hatanzwe ihumure turaza naho bashakaga kumenya abasigaye ngo babice. Ubwo buri bantu batandatu babahaga interahamwe iribubice, jye n’abandi uwo baduhaye twageze aho atwicira aratubwira ngo “mwiruke mwa bigoryi mwe.” Impamvu ariko ni uko interahamwe nyinshi zari zatangiye guhunga kuko ngo Inkotanyi zari hafi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko kuba hari imiryango yishwe ikazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari ikimenyetso ntakuka cy’uko Jenoside wari umugambi wo kurimbura burundu Abatutsi, wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.
Yavuze kandi ko kwibuka imiryango yishwe ikazima bikwiye kuba isomo ku rubyiruko ryo gukurana umuco w’ubumuntu, kumenya agaciro k’undi, kwanga ikibi ahubwo bakarushaho gukunda Igihugu.
By’umwihariko mu Karere ka Ngoma, hibutswe imiryango isaga 700 y’Abatutsi yishwe ikazima kubera ubukana Jenoside yateguranywe, bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwariho ndetse n’abari abasirikare bakuru bavukaga mu Makomini yahujwe bikaba AKarere ka Ngoma.
Shyaka Pacifique, umunyeshuri muri RP Ngoma avuga ko kwibuka imiryango yishwe ikazima ari ukubasubiza agaciro no guhagarara mu mwanya w’ababo, bakabaye babibuka ariko bidashoboka.
Avuga ko urubyiruko rukwiye gukuramo isomo ryo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Ati: “Ku rubyiruko ni ngombwa ko twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi”.

Mukandayambaje Marie Louise, ukomoka mu Karere ka Kirehe, avuga ko kuba muri Jenoside hari imiryango yazimye bikwiye kuba ikimwaro ku bayiteguye, ariko bikaba n’isomo ku bandi bantu kurwanya amacakubiri.
Mu Gihugu cyose habarurwa imiryango 15,593 yishwe irazima muri Jenoside 1994, yari irimo abantu 68,871, ni mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa imiryango 2,246 igizwe n’abantu 9,979.
Ivomo:Kigali Today
Comments are closed.