Gasabo:GS Ruhanga habaye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri n’abarimu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

2,405
kwibuka31

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari ka Ruhanga kuwa Gatanu tariki 30 Gicurasi kuri GS Ruhanga habaye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri abarimu n’abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igikorwa cyabanjirirwe n’urugendo rwo kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso rwa Ruhanga.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye kuri GS Ruhanga
Amashuri ane yahuriye hamwe, ni GS Ruhanga, EP Bisenga,EP Gasagara na EP Gicaca II

Aha i Ruhanga hafatwaga nk’ahantu hari amahoro mbere kuko ubwo umwamikazi Nyiragahumuza yahanyuraga ahunga maze bamwakira neza ahasabira umugisha ati:” Ruhanga uzaba inkirirahato .”

Bivuzeko ahandi hashoboraga kuba icya twara ubuzima bw’abantu ariko Ruhanga hagasigara ari ubuhungiro.

Ariyo mpamvu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abantu bahahungiraga bizeye ko bazaharokokera.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abari barahungiye aha i Ruhanga tariki ya 15 Mata 1994 nibwo batangiye  kwicwa n’interahamwe, bahungiye mu Rusengero rwa EAR Ruhanga no mu kigo cya GS Ruhanga, interahamwe maze zabasanga mu rusengero zirabica.

Urusengero rwa EAR Ruhanga rwaje kuba urwobutso hiciwe abantu barenga ibihumbi 15, bari baturutse mu bice bikikije Ruhanga harimo Gasagara, Bisenga ,Gicaca na Muyumbu bahungiye i Ruhanga.

Ingabo zahoze ari iza RPA (Rwanda Patriotic Army), FPR inkotanyi zaje kuhagera maze zibasha kurokora abari basigaye bataricwa.

Mu ijambo ry’ikaze Umuyobozi wa GS Ruhanga Rubaduka Eugène yavuze ko urubyiruko aribo babwirwa aya mateka abasaba gukurikira amateka neza bakayamenya.

Ni igikorwa cyabaye hirya no hino mu Murenge wa Rusororo ku matariki atandukanye.

Umuyobozi wa GS Ruhanga Rubaduka Eugene yatanze ikaze, agira n’inama urubyiruko

Uwatanze ikiganiro akaba na Perezida w’inama Njyanama y’Umurenge wa Rusororo Bayiringire Seth yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , akomeza ahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,abasaba gukomera ndetse bakiyubaka.

Yagarutse k’uruhare rw’abari abayobozi b’amashuri bafashije leta kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside igere mu mashuri aho abarimu bahagurutsaga abana bagendeye ku bwoko bwabo.

Agaruka kunzira yo kuzana amacakubiri,mu banyarwanda bikozwe n’abakoroni bazana gahunda yo gucamo abanyarwanda amako ngo babone uko babayobora byiswe:”Divide and rule” ati:”Bashingiye ku byiciro by’imibereho y’Abanyarwanda.”

Abanyeshuri yabasabye kwirinda ababiba amacakubiri kuko bagihari ati:”Bana bacu nti mukabyemere, abashaka kongera kudusenyera igihugu barahari, hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nti mukabyemere”

Bayiringire Seth yasobaniriye abanyeshuri amate y’u Rwanda

Uwatanze ubuhamya Ntaganda Emmanuel yagarutse kunzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside agaruka ku kuva mbere ya Jenoside uko mwarimu yamwanditse bishingiye ku ivangura rushingiye ku bwoko kuko utashoboraga kwandikwa utavuze ubwoko bwawe.

Akomeza avuga inzira itariyoroshye yo kurokoka ubwicanyi bwa bereye ku rusengero rwa Ruhanga Imana ikamurinda.

Yashoje ashimira ingabo zahoze ari iza RPA zarokoye Abanyarwanda ndetse bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ati:”Ndashimira Imana yakoresheje inkotanyi baraturokora,ntaho kuba twari dufite leta yatwitayeho,Imana yakomeje kuturinda ndetse no mu buzima bwa burimunsi.”

Ntaganda Emmanuel watanze ubumya yagarutse kunzira y’umusaraba yo kurokoka abicanyi ashimira ingabo zahoze ari iza RPA

Umuyobozi wa Ibuka mu kagari ka Ruhanga Ngirumwami yagaye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko mwarimu ari umuntu umariye sosiyete runini ati :”Umurezi aba ari umuntu mufitanye igihango ariko kugeza aho wica umwarimu wawe ni nko kwica umubyeyi wawe.”

Yavuze ko kugira ngo bitazongera ari ukwigisha abana kugira ngo,bazabashe kwigisha abandi bana bazabakomokaho.

Umuhanzi Rudasingwa warokokeye aha i Ruhanga yasabye ko hakorwa igitabo ndetse na nokubika muburyo bw’ikoranabuhanga amateka yaranze aha i Ruhanga.

Yasabye ko yabikwa mu buryo burambye kugira ngo amateka atazazimira yemeye ko azabafasha kuko asanzwe afite inzu itunganya amashusho (Studio) ye.

Umuhanzi Rudasingwa yasabye ko amateka ya Ruhanga yabikwa mu nyandiko no mu mashusho(Documentary)

Mu gucana urumuri rw’icyizere hasomwe amazina y’abari Abarezi n’abanyeshuri ba GS Ruhanga na E.P  Gicaca II bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umushyitsi mukuru Dr Ntaganira Vincent yasabye abana n’ababyeyi bitabiriye icyi gikorwa kwirinda ivangura iryari ryose abasaba gukundana.

Yasabye abana gukundana ati :”Wize cyane, ukagira ikinyabupfura ukubaha mwarimu n’ababarera no nturangare wimike urukundo ,ukunda ntagira ingengabitekerezo ya Jenoside, mukundane.”

Umushyitsikuru Dr Ntaganira Vincent yasabye abanyeshuri kurangwa n’urukundo

I Ruhanga hari urwobutso rw’Akarere ka Gasabo rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 37 885 biciwe hirya no hino mu Karere ka Gasabo.



Comments are closed.