Menya umushinga w’u Rwanda uko rugiye kugira Pariki y’Igihugu y’Ibirwa

335
kwibuka31

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Juliana Kangeli Muganza, yatangaje ko u Rwanda ruteganya kugira Pariki y’Igihugu y’Ibirwa mu 2028.

Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Kamena 2025, ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, bagaragazaga ibikubiye muri raporo yakozwe nyuma yo gusura ibirwa bitandukanye.

Kangeli yagaragagaje ko hari ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’inzego zinyuranye, bigaragara ko ibirwa bishobora guhuzwa hagakorwamo Pariki y’Igihugu y’Ibirwa.

Ati :“Bigaragara ko ku birwa bifite urusobe rw’ibinyabuzima rwihariye hakwigwa umushinga wo gushyira hamwe ibyo birwa hakazavamo icyanya gikomye cyangwa Pariki y’Igihugu y’Ibirwa mu myaka mike iri imbere wenda mu 2028.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko hari zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu gutunganya ibirwa ku buryo n’ababituriye babyungukiramo.

Izo mbogamizi zishingiye ku buke bw’ibikorwaremezo, kuba hari ubutaka byagaragayemo ko budafite abaturage bwanditseho kandi butananditse kuri Leta, uburyo bw’ubwikorezi butaranozwa neza n’ibindi bitandukanye.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko ibirwa bikwiye gutunganywa bikagirwa nk’ahantu h’ubukerarugendo kandi ko bishobora kugira uruhare mu kwinjiriza igihugu amafaranga atari make.

Ati: “Igitekerezo nagize ni uko hari ubukerarugendo bwihariye. Hari nk’ikirwa kibumbatiye amateka y’u Rwanda. Twumva mu myumvire yacu hasigara ikirwa kimwe cy’imiturire gusa cya Nkombo ahandi hose hagakorwa ubukerarugendo buri ku rwego rwo hejuru.”

Yakomeje ati “Dukorane n’abaturage tubahe ingurane ikwiye. Abantu bo muri RDB bakwiye kumva ko ibirwa ari ibintu byazana amafaranga aruta n’ay’ingagi uko njyewe nabibonye.”

Yagaragaje ko hari ibirwa bishobora gutezwa imbere mu bikorwa by’ubushakashatsi ku miti ya gihanga.

Dusingizemungu kandi yerekanye ko hari hakwiye no gutekerezwa ko ibirwa bimwe na bimwe bishobora gukoreshwa mu bworozi bw’inzuki, ibindi bigakoreshwa mu bworozi bw’inka zitanga amata.

Kugeza ubu u Rwanda rufite Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’ibindi byanya nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.

U Rwanda ni igihugu gishyize imbere ubukerarugendo ndetse kuri ubu ni rumwe mu rwego rwinjiriza igihugu agatubutse.

Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yagaragaje ko ibirwa bikwiye gutegurwa neza ariko n’abaturage bagahabwa ibikwiye ku buryo badakomeza kuba umutwaro kuri Leta.

Ku rundi ruhande Niyomugabo Cyprien yagaragaje ko mu gihe ibyo birwa byatunganywa uko bikwiye, byakwinjiriza igihugu amafaranga atari make, asaba ko n’ubukerarugendo bushingiye ku muco bwatezwa imbere.

Ati :”Aha hantu hadukiza pe.”

Mu 2024 Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Juliana Kangeli Muganza, yatangaje ko u Rwanda ruteganya kugira Pariki y’Igihugu y’Ibirwa mu 2028.
Senateri Cyitatire yasabye RDB gushyira imbaraga mu mishinga ikorerwa mu birwa bya Ruhondo na Burera
Kanziza Epiphanie yagaragaje hari ibigikeneye gukorwa mu guhindura ibirwa ahantu heza
Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie, yasabye ko ibirwa byimurwaho abaturage hakwiye kugira ibihakorerwa
Senateri Niyomugabo Cyprien yavuze ko hakwiye no gutezwa imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco
Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yagaragaje ko ubukerarugendo bwo mu birwa bwakwinjiriza igihugu amafaranga atari make

source: igihe

Comments are closed.