Umwarimu wa kaminuza ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa bo muri segonderi yatawe muri yombi

243

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeje ko rwataye muri yombi umwarimu wa kaminuza ukekwaho gusambanya abana b’abakobwa abashukishije amafaranga.

Binyunze ku rukuta rwa X, RIB yatangaje inemeza ko yaraye itaye muri yombi umugabo w’umwarimu wa kaminuza, uyu mugabo akaba akekwaho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukishije amafaranga, icyaha kikaba cyarakozwe mu bihe bitandukanye.

RIB yatangaje ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera abizeza amafaranga.

Ubu uyu mwarimu ufite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge. Dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Mu itangazo uru rwego rwakomeje ruti:“RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira kuko bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza, bigira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ikibazo cyo gusambanya abana giteye inkeke mu Rwanda. Muri Gashyantare 2025 Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024.

Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 k’ugihamijwe.

RIB yihanangirije uwo ari we wese usambanya umwana ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye, bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri bibicira ubuzima.

Comments are closed.