Ruhango: Umusore na nyina batawe muri yombi bakekwaho kwica se

289

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko yataye muri yombi umugore w’imyaka 60 n’umuhungu we w’imyaka 26 bakekwaho kwica umugabo we, ari na we se w’uwo musore.

Ibi byabaye ku wa 19 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Kivomo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko uyu mugore yasabye umwana we ngo amufashe kwica Se witwa Birasamasha Donath w’imyaka 70 bari bafitanye amakimbirane. Abageze aho umurambo wa Birasamasha wari uri, bagaragaje ko wari wuzuye amaraso.

Umuvugizi wa RNP mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko amakuru ava mu nzego z’ibanze yerekanye ko uyu muryango yari asanganywe amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Ati: “Ni byo koko, birakekwa ko uyu musaza w’imyaka 70 yaba yishwe n’umugore we afatanyije n’umwana we. Ubu aba bombi bahise batabwa muri yombi, bajya gufungirwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Kabagari, mu gihe iperereza rigikomeje.”

CIP Kamanzi yibukije abaturage kwirinda amakimbirane, bakimakaza umuco w’ibiganiro mu muryango aho bitagenze neza bakitabaza inshuti z’umuryango, abunzi ndetse n’inzego z’ibanze zikabafasha gukemura ibibazo bafitanye.

Umurambo wa Birasamasha wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.

Itegeko rivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Comments are closed.