Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yataye muri yombi umumotari wari utwaye ibiyobyabwenge birimo kanyanga litiro zirindwi n’amacupa 380 y’inzoga za Zebra zaciwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nzeri 2026, ahazwi nko ku Kiyenzi, mu Murenge wa Nyagatare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yafashe moto yari ivuye mu Murenge wa Tabagwe, ikekwaho gutwara ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ifatwa ry’iyi moto ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati :“Ni amakuru twahawe n’abaturage ko hari moto ivuye mu Murenge wa Tabagwe itwaye ibiyobyabwenge. Polisi ku bufatanye n’abaturage yayifashe, isanga itwaye litiro zirindwi za Kanyanga na piyese 380 z’inzoga zitwa Zebra.”
SSP Twizeyimana avuga ko abantu batatu bari kuri iyo moto, ariko umwe akaba ari we wafashwe, abandi bariruka mu gihe moto n’uwo muntu byashyikirijwe RIB kugira ngo hakomeze iperereza.
Yavuze kandi ko muri abo bantu batatu bari kuri iyo moto, hafashwe umwe. We na moto bajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB, Ishami rya Nyagatare, kugira ngo hakomeze iperereza.”

