Bwana Joseph akurikinyweho icyaha cyo kwica nyina wamubyaye amuziza gutererana ise umaze igihe arwaye

11,879
Kwibuka30

Umugabo witwa Joseph akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira nyina umubyara amushinja ko yatereranye ise kandi amaze igihe arembye.

Mu gihugu cya Tanzaniya mu gace kitwa Kagera haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero k’imyaka 35 y’amavuko yishe nyina umubyara witwa Theopiste w’imyaka 72 y’amavuko.

Kwibuka30

Ano makuru yemejwe n’umuyobozi wa Polisi wo mu gace ka Kagera REVOCUTUS MALIMI, yavuze ko nawe ayo makuru yayamenye kuwa kabiri taliki 2 Kamena, ndetse avuga ko uwo musore agomba guhanwa kuko Tanzaniya ari igihugu kigendera ku mategeko ko kidashobora kwihanganira abantu bose bihanira kandi ubutabera buhari.

Bwana Joseph Justin yavuze ko impamvu yishe nyina ari uko yajyaga azindukira mu kabari agataha ninjoro ntiyite kuri se kandi amaze igihe kitari gito arembeye aho mu rugo, yakomeje avuga ko n’iyo yabaga yatashye ninjoro yahozaga ku nkeke ise.

Bwana REVOCUTUS yavuze ko uwo musore yabaye acumbikiwe kuri station ya polisi ndetse asaba abaturage gucika ku muco wo kwihanira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.