Gasogi United yongeye igura abandi bakinnyi 2 muri gahunda yayo yo gutwara igikombe umwaka utaha

8,277
Kwibuka30

Gasogi United yongeye isinyisha abandi bakinnyi babiri mu rwego rwo gushimangira gahunda yayo yo gutwara igikombe mu mwaka utaha w’imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ikipe ya Gasogi United yongeye igaragaza ko inyotewe igikombe cya championnat ibishimangira mu kwibikaho abandi bakinnyi babiri bazayifasha muri urwo rugamba, iyi kipe ikomeje kubishimangira yibikaho abakinnyi bashya, nyuma y’aho iguze rutahizamu ukomoka mu gihugu cya RDC yongeyeho abandi basore babiri aribo Bugingo Eric wakiniraga ikipe yo mu kiciro cya kabiri yitwa Rwamagana City, ndetse na Nzitonda Eric wakiniraga ikipe ya Gicumbi FC iherutse kumanurwa mu kiciro cya kabiri.

Bugingo Hakim nawe yaje gufasha ikipe ya GASOGI United guhangana no gutwara igikombe

Kwibuka30

Nzitonda Eric wahoze muri Gicumbi FC nawe aje guhangana

Amakuru aravuga ko Bwana Nzitonda Eric yashyize umukono ku masezerano azamara imyaka ibiri, nubwo hatatangajwe amafranga yaguzwe, byitezwe ko Eric azafasha ubusatirizi bw’iyi kipe nk’uko byatangajwe na KNC wavuze ati:”…Ubu turi kubaka ubusatirizi kandi dukeneye igikombe”

Bwana Hakim Bugingo nawe ni umusore uvugwaho kuba ari umusatirizi mwiza ku buryo benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko azafasha ino kipe mu busatirizi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.